Ibyo yize bijya mu bubiko bw’igihe kirekire , Dr.Mbarushimana DG wa REB ashimangira kwiga binyuze mu mikino
Kuri uyu wa 11 kamena 2024 mu kigo cy’amashuri cya Gasanze giherereye mu karere ka Gasabo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino hashimangirwa kwiga binyuze mu mikino.
Ku nshuro yawo yambere nyuma yo kwemezwa, tariki ya 11 Kamena buri mwaka ni umunsi wahariwe imikino nk’imwe mu nkingi ya mwamba ifasha abana mu kwiga kandi bitabagoye nkuko Dr.Nelson Mbarushimana umuyobozi wa REB yabitangarije abarezi barerera ndetse n’abanyeshuri biga muri uru rwunge rw’amashuri abanza rwa Gasanze.
Ati” Buriya iyo umwana ari gukina hirya yo kugorora ingingo akagira ubuzima bwiza, ahabonera n’isomo rikomeye ryo kugira ishyaka mu byo akora, guhatana ,gukorera hamwe na bagenzi be , gukorana imbaraga ndetse no kwiga amayeri mu buzima bwe. Usanga n’ubundi ubu buryo abukoresha mu kwiga bigatanga umusaruro ushimishije kuko ibyo yize yishimye akina bibikwa mu bubiko bw’igihe kirekire ( long term memory).”
Mu bigo by’amashuri usanga haragenwe igihe runaka cyo kuruhuka mugihe bari mu masomo yabo ya buri munsi, ariko abahanga bagaragaza ko no mugihe amasomo atangwa cyane cyane kubana bakiri bato uburyo bwo kuyatanga binyuze mu mikino butanga umusaruro ugereranije n’ubusanzwe bukoreshwa.
Mugisha Ange Lionel Umunyeshuri wo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza avuga ku nyungu agirira mu gukina ahamya ko amasomo yigiye hamwe na bagenzi be ndetse bakina bishimye kuyibagirwa bigoranye.
Ati” Njye iyo ndi kumwe n’inshuti zanjye turikwiga ubundi tukanyuzamo tukiga, ibyo bintu ntabwo njya mfa kubyibagirwa kandi ubu buryo nibwo nzakomeza gukoresha buzamfasha gutsinda icya leta neza nkuko busanzwe bumfasha . “
Abana bagira imikino myinshi ibafasha mu kwiga ndetse no kwagura ubwenge bwabo yewe no kwihuta mu gufata ibyemezo ikiri amambu ikaba idasaba ubushobozi buhambaye cyeretse ubushake nkuko Emmanuel Murenzi umuyobozi mukuru wa Inspire, Educate and Empower Rwanda (IEE) yabigarutseho.
Ati “ namwe mwabyiboneye uburyo kwiga binyuze mu mikino bidasaba ubushobozi buhambaye bw’ibikoresho hari imikino myinshi abana bifashisha kandi idasaba ubushobozi nk’uwo bise agate, n’indi myinshi mwabonye ntakwibuka neza amazina yayo aho imwe n’imwe usanga bisaba gushushanya hasi kubutaka gusa ubundi abakinnyi bakumvikana uburyo umukino ugenda kandi bigatanga umunezero n’ubumenyi.”
Tariki ya 11 Kamena ni itariki yahariwe imikino ukazajya wizihizwa buri mwaka, ku nshuro yawo yambere mu kigo cy’amashuri abanza cya Gasanze giherereye mu karere ka Gasabo byari ibyishimo bidasanzwe ku bana ndetse n’abarezi binyuze mu mikino yakinwe ihabwa amazina atandukanye bitewe n’agace umuntu abarizwamo.
Mu itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu munsi hari abafatanyabikorwa banyuranye harimo UNICEF,HUMAN RIGHT, VSO,IEE,REB ndetse n’abandi batandukanye.
Dr.Nelson DG wa REB yifatanije n'abana gukina kuri uyu munsi ( umukino w'agati)
Umukino wa jenga wigisha abana gukorana ubwitonzi n'ubushishozi
Umukino w'ibihugu mugutuma abana batekereza vuba no gufata ibyemezo byihuse
Agatambaro umukino wigisha abana ubushishozi no kuba maso
Byari ibyishimo mu kwizihiza uyu munsi
Gusoma ni isoko y'ubumenyi
Mugisha Ange Lionel umunyeshuri ukunda kwiga akina
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show