English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya maze nawe agira ibyo abasaba

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma nyuma yo kwakira izo ndahiro atanga impanuro kuri abo bayobozi bashya. 

Abo barimo Amb. Olivier Nduhungirehe wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Yussuf Murangwa Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi na Consolee Uwimana Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

Harahiye kandi Mutesi Rusagara ,Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishiramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambo na Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

Abandi bayobozi barahiye ni Aimable Havugiyaremye, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana, Umushinjacyaha Mukuru.

Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n’Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.

Nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya, Perezida Kagame yatanze impanuro: 

yavuze ati“Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera igihugu cyacu kandi cyanyu uko bikwiriye. Muhagarariye inzego zitandukanye. Inshingano mufite nkuru ni ukurengera inyungu z’abanyarwanda bose, nta kurobanura. Ni inshingano yumvikana nk’aho yoroshye ariko iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko biba bitoroshye ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano zibirimo."

"Kuyobora habamo gutanga urugero abandi bakurikiza uhereye kubo uyobora ariko n’abandi muri rusange cyane cyane abakiri bato."

Muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo bizima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bike mu nshingano aba afite. Kuzuza inshingano z’ibintu ukwiriye kuba ukora, bikwiriye gukorwa vuba bitagombye gutegereza.

Yakomeje ati"Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nk’aho abayobozi bumva ko hari abashinzwe kubibutsa. Igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru kigakorwa mu byumweru bibiri, ukwezi cyangwa ibirenga. Wanabaza, nta we ushobora kukubwira icyabiteye, agasaba imbabazi akanavuga ko agiye kubikora."



Izindi nkuru wasoma

Paul Kagame yakirijwe imbyino ya kisilamu ubwo yari ageze i Kigali yiyamamaza

Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije

Perezida Félix Tshisekedi yambitswe umudali w’ikirenga na Perezida wa Tchad

Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame

Abantu barenga ibihumbi 37 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-14 06:29:59 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakiriye-indahiro-zabayobozi-bashya-maze-nawe-agira-ibyo-abasaba.php