English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese imikino yaba ifasha umwana mu kwiga koko ?

Mu mabyiruka ya buri muntu, yakinnye mikino itandukanye ndetse bamwe bakomeza gukina babigira n’umwuga yewe ubatunze.Muri iyi nkuru yacu tugiye kureba umumaro w’imikino ndetse n’icyo wigisha abana bakiri bato ndetse n’abakuru.

Mu bigo by’amashuri y’inshuke usangamo ibikoresho by’imyidagaduro byinshi kandi bitandukanye yewe kurusha n’bikoresho bisanzwe bizwi mu kwiga no kwigisha nk’amakaye, amakaramu ndetse n’ibindi. Ibi bifite icyo bisobanuye mu mumaro w’imikino  mu kwigisha abana bakiri bato n’ubwo n’abakuru babikeneye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umwana ari gukina aba avumbura, ashobora guhanga uburyo bushya ndetse agakura mu mibanire ye n’abandi utaretse ukwaguka no gukura kw’amarangamutima ye.

Kuri iyi ngingo y’ikoreshwa ry’imikino mu kwiga kw’abana hari abavuga ko ibikoresho bihenze ariko abahanga bavuga ko bitagombera iby’agaciro ko ahubwo n’ibikoresho by’akoreshejwe bishobora kwifashwishwa cyane cyane ku miryango idashoboye kwigondera ibikoresho bavana mu maduka.

Mu kwigira mu mikino kandi bishobora gufasha urera umwana mu kuvumbura impano y’umwana ndetse n’ibyakunda bikaba byagenderwaho mu ku mubonera ibikoresho nkenerwa byo kwagura no gukuza  impano ye.

Sarah Challoner umuyobozi w’umushinga wiswe TMR( Twigire Mumikino Rwanda) mu Rwanda, mu kiganiro yahaye abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ya TMR kuri uyu wakabiri tariki ya 04 Kamena 2024 yavuze ko ingeri zose zikwiriye kwinjira muri iyi gahunda yo kwigira mumikino bagafasha n’abana kubigeraho.

Ati”hari inyungu ndetse nyinshi zo kwiga binyuze mumikino kubana kuko burya iyo umwana akina ntabwo arambwirwa ibyo arimo kwiga bituma afata mu mutwe kandi akiga ibintu byinshi. Abarezi ndetse n’ababyeyi bakwiriye gukoresha ubu buryo bifashishije ibikoresho bibegereye aho murugo.”

 Akomeza agira ati “ Mu minsi ishize twageze mu bigo bitandukanye by’amashuri tubakangurira gukoresha ubu buryo kugira ngo abana bige binyuze mu mikino kandi kugeza ubu biri gutanga umusaruro.”

TMR( Twigire Mumikino Rwanda )ni umushinga wa VSO ( Voluntary Services Overseas) ugamije gukangurira abantu by’umwihariko abana kwiga binyuze mumikino kubufatanye na UNICEF, Human Right, REB ndetse n’abandi

Umuyobozi w’uyu mushinga kandi yatangaje ko kunshuro yambere tariki ya 11 Kamena 2024 hazabaho umunsi mpuzamahanga wahariwe gukina( tugenekereje mu Kinyarwanda )  International Play day ugomba kuba ngaruka mwaka.

Umuyobozi wa TMR asobanura uburyo abana bakwiga binyuze mumikino

Gukina umusingi wo kwiga

impapuro zishobora gufasha muguhanga imikino y'abana

Bimwe mu bikoresho abana bikoreye birimo imodoka zitwara n'ibindi



Izindi nkuru wasoma

Ibyo yize bijya mu bubiko bw’igihe kirekire , Dr.Mbarushimana DG wa REB ashimangira kwiga binyuze

Imihanda mishya yubatswe mu Karere ka Rubavu yabaye igisubizo ku bafite ubumuga

Imikino y'igikombe cya Afurika yari iteganijwe muri 2025 yimuriwe mu w'undi mwaka

Ese imikino yaba ifasha umwana mu kwiga koko ?

Kamonyi:Umusore ukekwaho gusambanya umwana muto yaburiwe irengero



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-04 16:54:40 CAT
Yasuwe: 303


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-imikino-yaba-ifasha-umwana-mu-kwiga-koko-.php