English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutwe wa M23 washyizeho ubuyobozi bwa Diaspora 

Ku wa mbere tariki ya 10 Kamena 2024 umutwe wa M23 watangaje ko washizeho ubuyobozi bw'abawushyigikiye baba mu bihugu by'amahanga(Diaspora).

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n'umuvugizi w'uwo mutwe mu bya Politike Bwana Lawrence Kanyuka.

Uwagizwe Umuyobozi wa Diaspora ya M23 ni Manzi Ngarambe Willy uzaba wungirijwe n'abarimo Muheto Jackson na Muhire John.

Diaspora ya M23 ije yiyongera ku zindi nzego uyu mutwe wagiye ushyiraho ,zirimo i'uzubuyobozi yashize mu bice by'intara ya Kivu y'Amajyaruguru igenzura.

Itangazo rya M23 rivuga ko gushyiraho ziriya nzego bigamije ahanini gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera hamwe no kubyaza umusaruro gahunda zisanzweho.

Uyu mutwe kandi wavuze ko gushyiraho Diaspora yawo iri mu rwego rwo kongera imbaraga imikorere ndetse n'indi mitwe bahuriye mu ihuriro AFC.

Intego y'iyo mitwe yose ni ukurwanira abaturage b'abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda kugirango bahabwe uburenganzira bungana nubwo abandi baturage bose bahabwa.



Izindi nkuru wasoma

Mozambique:Ingabo z'u Rwanda zashikirije ubuyobozi ishuri rivuguruye ryari ryatwitswe n'ibyihebe

Umutwe wa M23 washyizeho ubuyobozi bwa Diaspora

Ubwongereza busanga buhagaritse guha intwaro Israel umutwe wa Hamas waba ubonye urwaho

Ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano ya Polisi ubuyobozi bwayivuzeho

DRC:Guhitamo umukandida ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite byabaye ibibazo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-11 03:53:18 CAT
Yasuwe: 141


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutwe-wa-M23-washyizeho-ubuyobozi-bwa-Diaspora-.php