DRC:Kanyabayonga ikomeje kwigarurirwa na M23
Umugi wa Kanyabayonga wo mu ifasi ya Lubero mu majyaruguru ya Kivu ukomeje kwigarurirwa n'umutwe wa M23 ni mu mirwano ikomeje gushamiranya ingabo za Leta FARDC n'abambari bayo barimo wazalendo,Mai Mai,SADC n'abacancuro.
Ku munsi wo kuwa 30 gicurasi 2024 nibwo abaturage benshi babyutse bahunga imirwano iri kubera muri Kanyabayonga muri Rutshuru bavuga ko amasasu akomeje kuba menshi cyane ndetse bahunze kubera ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.
Abagore,abagabo,abana abakuze bose bagaragaye bikoreye iby'ingenzi ku migongo yabo abandi bakoresha amamashini yikorera imizigo asubikwa.
Amakuru dukesha radio Okapi nuko ingo zigera kuri 50.000 zavuye mu byazo mu gihe abaturage bazibarurwamo bagera ku bihubi 80.000 bahunze aho abashinze ikiremwamuntu bahise banyarukira aho aba baturage bajya kugira barebe ubufasha babaha.
Twabamenyeshako iyi komini ya Kanyabayonga n'ibice biyikikije bifatwa nk'inzitizi kuri FARDC kuko hatandukanya Amajyaruguru n'utundi turere twigaruriwe na M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show