Yishe Se umubyara yikuza n’umuturanyi we abakubise umuhoro nawe apfa urupfu rubi.
Umusore wo mu gace ka Kinzau Mvuete muri Teritwari ya Seke-Banza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe akubiswe n’abaturage nyuma yuko na we yari amaze kwica se wamwibyariye amukubise umuhoro, ndetse n’umuturanyi wari uje gutabara.
Aya marorerwa yabereye muri aka gace ka Seke-Banza gaherereye mu bilometeri 61 uvuye mu mujyi wa Matadi muri Teritwari ya Seke-Banza mu Ntara ya Kongo-Central.
Patchely Lelo Lendo uyobora Teritwari ya Seke-Banza, yavuze ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu buryo budasanzwe kandi bubabaje.
Ati “Yatangiye akubita se wamwibyariye. Nyuma n’umuturanyi waje gutabara, aramwica. Kubera umujinya w’ibyabaye, abaturage bahise bahurura ari benshi. Uyu musore yaje guhitanwa n’abaturage mu butabera bwabo. Ahagana saa yine n’igice Gédéon [uwo musore] yajyanywe ku Bitaro ariko ku bw’ibyago yahise agwayo.”
Patchely Lelo Lendo yavuze kandi uko undi muntu wakomerekejwe ku kaboko na Gédéon, ubu ari kuvurirwa mu Bitaro nka Kieko muri Kinzau-Mvuete.
Umubyeyi wa Gédéon wishwe n’uyu muhungu we, yari asanzwe ari umukozi w’Ibiro bishinzwe ubuzima mu gace ka Central Kieko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show