English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igikekwa kuri Rukwirangoga w’imyaka 50 wasazwe yateraguwe ibyuma bikamuviramo urupfu.

Rukwirangoga Tharcisse, w’imyaka 50 y’amavuko, wakomokaga mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, bivugwa ko yatewe icyuma bikamuviramo urupfu. Amakuru ava mu buyobozi avuga ko urupfu rwe rugikomeje gukorerwa iperereza.

Nk’uko amakuru abivuga, Rukwirangoga yafashwe n’abagizi ba nabi mu cyumweru gishize, ku isaha ya saa mbili z’umugoroba, akiri ku nzira asubira mu kazi nyuma yo gukatisha itike. Igihe yari akiri mu nzira, abo bagizi ba nabi bamufashe bakamukubita icyuma mu bice bitandukanye by’umubiri, bamusiga ari intere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yatangarije UMUSEKE ko abaturiye aho byabereye basanze Nyakwigendera ameze nabi bihutira kumufasha, banamujyana mu bitaro bya Kabgayi mbere yo kumwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK).

Ibyabaye byari byaratangajwe ko yaba yaratsikiye, ariko nyuma byaje kugaragara ko yatewe icyuma mu mutwe no mu rubavu, hakaba haranagaragaye urutirigongo rwavunitse, bigashidikanywaho ko yakubiswe icyuma.

Mu kiganiro na Gitifu, yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa Rukwirangoga akiri mu iperereza ry’inzego zibishinzwe, zishobora gusobanura neza intandaro y’urupfu rwe.

Biteganyijwe ko azashyingurwa uyu munsi ku itariki ya 13 Gashyantare 2025 i Kanombe. Rukwirangoga Tharcisse asize umugore n’abana bane.



Izindi nkuru wasoma

Muhima: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu

Sudani y’Epfo: Icyakurikiye nyuma y’itabwa muri yombi rya Riek Machar

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu Gatatu iyobowe na Perezida Kagame

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu

Hatangajwe igikekwa ku mibare y’Abanya-Kenya bishwe nabi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-13 08:31:43 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igikekwa-kuri-Rukwirangoga-wimyaka-50-wasazwe-yateraguwe-ibyuma-bikamuviramo-urupfu.php