Igikekwa kuri Rukwirangoga w’imyaka 50 wasazwe yateraguwe ibyuma bikamuviramo urupfu.
Rukwirangoga Tharcisse, w’imyaka 50 y’amavuko, wakomokaga mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, bivugwa ko yatewe icyuma bikamuviramo urupfu. Amakuru ava mu buyobozi avuga ko urupfu rwe rugikomeje gukorerwa iperereza.
Nk’uko amakuru abivuga, Rukwirangoga yafashwe n’abagizi ba nabi mu cyumweru gishize, ku isaha ya saa mbili z’umugoroba, akiri ku nzira asubira mu kazi nyuma yo gukatisha itike. Igihe yari akiri mu nzira, abo bagizi ba nabi bamufashe bakamukubita icyuma mu bice bitandukanye by’umubiri, bamusiga ari intere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yatangarije UMUSEKE ko abaturiye aho byabereye basanze Nyakwigendera ameze nabi bihutira kumufasha, banamujyana mu bitaro bya Kabgayi mbere yo kumwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK).
Ibyabaye byari byaratangajwe ko yaba yaratsikiye, ariko nyuma byaje kugaragara ko yatewe icyuma mu mutwe no mu rubavu, hakaba haranagaragaye urutirigongo rwavunitse, bigashidikanywaho ko yakubiswe icyuma.
Mu kiganiro na Gitifu, yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa Rukwirangoga akiri mu iperereza ry’inzego zibishinzwe, zishobora gusobanura neza intandaro y’urupfu rwe.
Biteganyijwe ko azashyingurwa uyu munsi ku itariki ya 13 Gashyantare 2025 i Kanombe. Rukwirangoga Tharcisse asize umugore n’abana bane.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show