Ubwicanyi bukomeye i Nyamasheke: Xavier yarashwe nyuma yo kwica umugore we n’umuturanyi.
Kuri uyu wa Kane, mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, habaye igikorwa cy’ubwicanyi gikomeye, aho Niyonagize Xavier w’imyaka 55, yishwe arashwe nyuma yo gukora ibikorwa bikomeye byo kwica umugore we utwite n’umuturanyi, ndetse akica inka ye y’imbyeyi.
Nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya, Xavier yiciye umugore we ndetse n’umuturanyi we ahagana saa moya za mu gitondo, nyuma y'icyo gikorwa akikingirana mu nzu ye, aho yaje kuraswa agifite umuhoro, bikaba byakekwaga ko yifuzaga guhitana abandi bantu.
Ibi bikorwa by’ubwicanyi byateje impagarara mu baturage bo mu Murenge wa Bushenge, aho hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yatumye Xavier yitwara muri ubu buryo, ndetse no kumenya niba hari abandi bantu bashobora kuba bari mu kaga.
Aya makuru tuyakesha urubuga rwa X rw’Imvaho Nshya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show