Uko 6 bisanze bakekwaho urupfu rw’umugabo wishwe akubiswe azira gushinjwa ubujura.
Abantu batandatu bari mu kigero cy’imyaka 21 na 43 bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 63 wishwe akubiswe azira gushinjwa kwiba ibikoresho byo mu nzu birimo matela.
Iki cyaha cyabaye ku wa 5 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Nyabuliba, Umurenge wa Jali, aho uyu mugabo yafashwe n’abaturage bamushinja kwiba, maze bamukubita bikomeye kugeza ubwo yajyanywe kwa muganga ari intere. Amakuru y’Ubushinjacyaha avuga ko yajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga, aho yaje kugwa.
Itegeko ry’u Rwanda rihana bikomeye ibikorwa byo gufata abantu ku giti cyabo bakihanira, aho gukurikiza amategeko ahana ibyaha. Ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, ihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ko gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu, bihanwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 20, hakiyongeraho ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 na 5 FRW.
Ibi byaha bikunze kugaragara aho abantu bihorera, aho kwitabaza inzego zibifitiye ububasha. Ubuyobozi bukangurira abaturage kwirinda ukwihanira, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo abakora ibyaha bashyikirizwe ubutabera binyuze mu mucyo.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko iperereza rigikomeje, kandi aba batandatu baramutse bahamijwe icyaha, bashobora guhanishwa ibihano bikomeye nk’uko amategeko abiteganya.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show