English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umuhanzi Delcat Idengo wabarizwaga mu ngabo za Wazalendo.

Nyuma yuko mu mujyi wa Goma ubu uri kugenzurwa n’abarwanyi ba M23 hagaragaye umurambo w’umuhanzi Delcat Idengo, abari ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa barashinja umutwe wa M23 kwica uyu muhanzi mu gihe abari ku ruhande rwa M23 na bo bashinja Leta kuba ari yo yamwishe.

Amakuru y’urupfu rwa Idenfo yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 13 Gashyantare 2025, Amafoto y’umurambo we akaba yaragaragaye ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko yaba yarashwe mu cyico.

Uyu muhanzi yari amaze igihe afungiye muri gereza ya Munzenze iri mu mujyi wa Goma, akaba yarafunguwe ku wa 27 Mutarama ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga umujyi wa Goma abanyururu bagatoroka Gereza.

Amakuru avuga ko umuhanzi Idengo umurambo we wagaragaye yambaye impuzankano y’igisirikare cya FARDC, bikaba bivugwa ko kandi nubwo yahoraga afungwa na Leta ya DRC  yari umwe mu banye-Congo bari mu mutwe wa Wazalendo ndetse akibasira cyane Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, yatangaje ko urupfu rwa Idengo rwashyizwe ku ngabo za M23 ari ibihuha birimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, akaba yahamagariye Abasirikare ba FARDC ndetse na Wazalendo bivanze n’abatuge kwishyikiriza mu amaboko y’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Turabahamagarira kwishyikiriza no gutanga intwaro bafite bakaziha inzego z’umutekano zacu.”

Mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bivugwa ko hari abasirikare ba FARDC biyambuye imuzangano zabo bakivanga mu basivili ndetse n’urubyiruko rwa Wazalendo rwanze kuva ku izima nyuma y’aho ingabo za M23 zifatiye Umujyi wa Goma, bakaba bashobora guhungabanya umutekano w’abatuye i Goma.

Ibi bije nyuma yuko kuri uyu Wakane Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta kurasa mu baturage batuye muri Karehe ho muri Kivu y’amajyepfo ikoresheje indege ikica abasivili icumi ndetse abandi benshi bagakomereka.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Ndaje Tuzice, Impaka Zigiye Gucika - Ngabo Roben ubwo yagaragaraga ku gitangazamakuru gishya.

Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umuhanzi Delcat Idengo wabarizwaga mu ngabo za Wazalendo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze impamvu ingabo za RDF zihabwa imyitozo idasazwe.

AFC/M23 yongeye guha gasopo ingabo za FARDC inihanangiriza MONUSCO.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-14 13:53:13 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikihishe-inyuma-yurupfu-rwumuhanzi-Delcat-Idengo-wabarizwaga-mu-ngabo-za-Wazalendo.php