Yaraye mu gihome nyuma yo kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umufana wa Rayon Sports wagaragaye ku mukino wayihuje na APR FC yambitswe amapingu, yaziraga kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga muri Stade Amahoro bituma atabwa muri yombi.
Binyuze ku rubuga rwa X,Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, nyuma yo kubazwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga icyo uyu mufana yazize.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko “Uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga. Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze.”
Uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu. Warangiye amakipe yose aguye miswi anganya ubusa ku busa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show