Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.
Mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, umugore w’imyaka 31 ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gukekwaho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe, bikaba byarabaye mu ijoro rishyira tariki ya 17 Gashyantare 2025.
Uyu mugore bivugwa ko yahengereye umugabo we asinziriye, akamukata igitsina cye bikomeye hafi kugica burundu burundu. Uwakomerekejwe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima, nyuma yoherezwa mu Bitaro bya Kibogora kubera ko batabashaga kumufasha bitewe nuko yari yakaswe bikomeye.
Amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze agaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku byo bashinjanyaga. Umugore yashinje umugabo kumuca inyuma, mu gihe umugabo we we yamushinjaga ubusinzi.
Sinumvayabo Simeon, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rambira aho ibi byabereye, yavuze ko ibi byabaye nyuma y’uko bombi bari bagiranye intonganya ku isoko rya Kirambo mu Murenge wa Kanjongo.
Ati: "Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira no mu ruganiriro, abana babo bari batabaje."
Si ubwa mbere habayeho gukomeretsanya muri uyu muryango. Mu mezi arindwi ashize, uyu mugore yari yateye icyuma umugabo we amukomeretsa ku itako, ariko nyuma ubuyobozi burabunga bongera kubana.
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye ibibazo, ndetse n’ubuyobozi bwagerageje kubunga ariko bikananirana.
Ati: "Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu Karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko."
Uyu muyobozi yasabye imiryango kwirinda ko amakimbirane y’urugo agera ku rwego nk’uru, aho umwe mu bashakanye ashaka guhitana undi. Yibukije ko mu gihe habayeho ibibazo, hakwiye kwitabazwa inzego zibishinzwe kugira ngo bifatirwe umwanzuro hakiri kare.
Uyu mugore ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano, mu gihe iperereza rikomeje.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show