English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rukoma: Polisi yamennye inzoga z’inkorano mu ruhame nyuma y’umukwabu ukomeye.

Ku itariki ya 17 Gashyantare 2025, Polisi y’u Rwanda yakoze operasyon ikomeye mu Mudugudu Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye, mu Murenge wa Rukoma, aho yafashe Litiro 660 z’inzoga z’inkorano zitemewe. Izi nzoga zangiza ubuzima ndetse zikaba ziteza umutekano muke mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyi mikwabu yari igamije gukumira no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, zizwi ku izina rya Muriture na Nyirantare. Yashimangiye ko urugo rwafatiwemo izi nzoga ari urw’umuturage Niyigaba Fabien, naho abagabo babiri bafatiwe ahantu hatandukanye bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Polisi ikomeza iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba ari inyuma y’iki gikorwa cyose, ndetse isaba abaturage gufatanya na yo mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inyongera zose zishobora gutera umutekano muke.

Muri iyi operasyon, inzoga zafashwe zamenewe imbere y’abaturage kugira ngo babone ububi bwazo, ndetse basabwa kubana neza no gutanga amakuru ku gihe. SP Emmanuel Habiyaremye yasabye abantu bose banga gukora no gucuruza inzoga z’inkorano kwitonda kuko zizagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’umutekano w’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-19 16:21:09 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rukoma-Polisi-yamennye-inzoga-zinkorano-mu-ruhame-nyuma-yumukwabu-ukomeye.php