English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abantu umunani bari barwaye Ebola bamaze gukira no gusezererwa, mu gihe abandi 265 bagikurikiranwa mu kato.

Iki cyorezo cyatangajwe bwa mbere mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’urupfu rw’umuforomo wakoreraga ku Bitaro Bikuru bya Mulago biherereye i Kampala. Kugeza ubu, icyateye iyi Ebola ni virusi yo mu bwoko bwa Sudan strain, ikaba itarabonerwa urukingo rutanga ubwirinzi bwuzuye.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng, yavuze ko nubwo nta wagaragaje ibimenyetso mu bari mu kato, bazakomeza gukurikiranwa mu gihe cy’iminsi 21 kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo.

Uganda iri gufatanya n’inzego z’ubuzima mpuzamahanga kugira ngo hashyirweho ingamba zo gukumira Ebola, mu gihe ibigeragezo by’urukingo rw’iyo virusi bikomeje gukorwa.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

REB yasabye abarimu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu kwigisha amateka nyayo

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barindwi i Kyiv, abandi 22 barakomereka

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-19 17:40:10 CAT
Yasuwe: 179


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-Abantu-Umunani-basezerewe-nyuma-yo-gukira-Ebola-265-abandi-amagana-bari-mu-kato.php