English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Icyakurikiye nyuma yuko umusore atwitse inzu y’ababyeyi be igashya igakongoka.

Sindayigaya Daniel, w’imyaka 26, yatawe muri yombi nyuma yo gutwika inzu y’ababyeyi be iri mu Mudugudu wa Rutiritiri, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke. Iyo nzu yahiye yose nta kintu na kimwe gikuwemo.

Imyaka 8 atari mu rugo, agaruka yihisha

Ababyeyi ba Sindayigaya bavuga ko yavuye mu rugo amaze guta ishuri akiri mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, agahita aburirwa irengero imyaka umunani. Nyuma y’iyo myaka, yatangiye kugaruka yihishe, akiba ibintu byo mu nzu iyo ababyeyi be bagiye gusenga ku Cyumweru.

Nyina Mukantende Josephine avuga ko Sindayigaya yaherukaga gutwara ibintu bitandukanye birimo matola, telefone n’amatungo. Nyuma yaho, yaje kwiba amafaranga 300,000 bari baratabye mu gikoni nyuma yo kugurisha inka, aragenda arongera araburirwa irengero.

Yagerageje kwica nyina, arangije atwika inzu

Ku mugoroba wo ku wa 20 Gashyantare 2025, Sindayigaya yagarutse mu rugo yasinze, afite umupanga na lisansi. Yagerageje gutema nyina ariko aramucika. Amaze kubura uko amugirira nabi, yahise amena lisansi mu nzu arayitwika, irashya irakongoka.

Yarafashwe, umuryango usigara iheruheru

Nyuma yo gukora ayo mahano, Sindayigaya yakomeje kwihisha, ariko umuturage umwe yamufashe, ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.

Se, Nzeyimana Céléstin, yavuze ko nyuma y’iyo nkongi, we n’umugore we, abakobwa be babiri n’umwuzukuru we baraye mu gikoni nta cyo kwifubika.

Yagize ati: "Turi iheruheru, dutegereje ko ubuyobozi budufasha kubona aho kuba, imyambaro n’ibidutunga."

Ubuyobozi bwatangiye igikorwa cyo gufasha umuryango wahangayikishijwe n’icyo cyago

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yavuze ko ubuyobozi bwatangiye gushaka uko bufasha umuryango wa Sindayigaya kubona aho uba.

Yagize ati: "Icya mbere cyakozwe ni ugufata umunyacyaha agashyikirizwa ubutabera. Twanatangije ubufatanye n’abaturage kugira ngo turebe uko twafasha ababyeyi be kubona aho baba n’ibindi byangombwa by’ibanze."

Yanashimangiye ko urubyiruko rukwiye kwirinda ingeso mbi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ari byo bikunze guteza imyitwarire mibi nk’iyo.

Inkuru irakomeza...



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Icyakurikiye nyuma yuko umusore atwitse inzu y’ababyeyi be igashya igakongoka.

Ikihishe inyuma y’ifungwa ry’amashuri yose muri Sudani y’Epfo.

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-22 16:10:31 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Icyakurikiye-nyuma-yuko-umusore-atwitse-inzu-yababyeyi-be-igashya-igakongoka.php