Ikihishe inyuma y’ifungwa ry’amashuri yose muri Sudani y’Epfo.
Muri Sudani y’Epfo hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri yose kubera ubushyuhe bukabije, butuma abanyeshuri bikubita hasi.
Ni icyemezo cyafashwe guhera ku wa Kane tariki 20 Gashyantarre 2025, bikaba byemejwe ko kizamara ibyumweru bibiri nta shuri na rimwe rifunguye, kubera ko ubushyuhe bukabije burimo gutuma abanyeshuri bitura hasi.
Ni inshuro ya kabiri icyo gihugu guhuye n’icyo kibazo gifatwa nk’igiterwa n’ingaruka y’ihindagurika rikabije ry’ikirere, rinajyana n’imyuzure myinshi ikunze kwibasira Sudani y’Epfo mu gihe cy’imvura. Mu mwaka ushize wa 2024, muri Gashyantare-Werurwe nabwo amashuribitewe n’ubushyuhe bukabije yarafunzwe.
Minisitiri wungirije w’Uburezi wa Sudani y’Epfo, Martin Tako Moi yagize ati “nibura abanyeshuri 12 bikubita hasi buri munsi mu Mujyi wa Juba”.
Minisitiri w’ibidukikije, Josephine Napwon Cosmos yasabye abaturage kuguma mu nzu zabo bakanywa amazi ahagije, kuko igipimo cy’ubushyuhe ubu kigeze kuri 42 (42 degrees Celsius) kandi bikaba biteganyijwe ko bukomeza kuzamuka.
Minisitiri Napwon yasabye abakozi ba Leta gukora amasaha macyeya bagasimburana ‘work in shifts’, kugira ngo birinde ingaruka ziterwa n’ubushyuhe bukabije zishobora kubageraho.
Abakora mu rwego rw’uburezi basabye Leta guhindura gahunda y’amashuri, akazajya afunga muri Gashyantare akongera gufungura muri Mata, mu gihe ubushyuhe butangiye kugabanuka.
Sosiyete sivile yitwa ‘Integrity South Sudan’, yanenze Guverinoma kuba itarashyizeho ingamba zikwiye zo guhangana n’ibihe bikomeye by’ubushyuhe, ku buryo uko gufunga amashuri bitewe n’ubushyuhe, ngo ari ikigaragaza ko Leta yananiwe guha agaciro gakwiye uburezi bw’abana ba Sudani y’Epfo.
Sudani y’Epfo, ifite urwego rw’ubuzima rwahungabanye kubera gushegeshwa n’intambara, yo guhera mu 2013 kugeza mu 2018 ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro hagati y’impande zari zihanganye muri iyo ntambara, uruhande rwari ruhagarariwe na Perezida Salva Kiir, na visi Perezida we Riek Machar, igahagarara imaze guhitana ubuzima bw’abagera ku 400,000.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show