English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

William Ruto yatangaje ko yisubuyeho kubera imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 23

Perezida wa Kenya William Ruto yisubiyeho ku itegeko ryateye impagarara zikomeye ryari rigiye gushyiraho imisoro mishya, nyuma y'imyigaragambyo ikomeye mu gihugu cye.

William Ruto yavuze ko abaturage bagaragaje ku buryo busobanutse ko badashaka iri tegeko cyangwa gahunda yo kongera imisoro.

Yabitangaje mu ijambo yavuze nyuma y'umunsi umwe abantu bagera kuri 23 biciwe mu myigaragambyo aho inteko ishingamategeko yatewe ikanatwikwa.

Bwana Ruto yatangaje ko iryo tegeko rishubijwe inyuma, ahubwo avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo kugabanya amafaranga akoreshwa na leta.

Nyuma y'umunsi waranzwe n'imyigaragambyo, impagarara no kumena amaraso, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye agejeje ijambo ku gihugu mu butumwa bw'akababaro no gutera imbaraga.

Yavuze ko imyigaragambyo "yemewe n'amategeko" ijyanye no kwamagana ingamba ze "yashimuswe n'itsinda ry'abagizi ba nabi bakorera kuri gahunda", aburira ko ubutegetsi bwe buzakoresha ubushobozi bwose bufite mu kwirinda ko urugomo rwongera kubaho – "ikiguzi byasaba icyo ari cyo cyose".

Yagize ati: "Ibyabaye uyu munsi byagejeje ahakomeye uburyo dusubiza ibyugarije amahoro yacu.

"Tuzakora kuburyo ibintu nk'ibi bitazongera ukundi."

Ijambo rya Perezida Ruto ryari uburyo bwo kugerageza gusubiza ibintu mu maboko ye nyuma y'iminsi yaranzwe n'imyigaragambyo mu mihanda, yarushijeho kugira ingufu n'umubare w'abayitabira ukiyongera.

Ku wa kabiri, byafashe indi ntera ubwo abantu nibura batanu bicwaga barashwe, naho abandi babarirwa mu magana bagakomereka.

Ariko umuntu arebye kure mu gihe kiri imbere, bamwe mu bari hafi ya Ruto bagomba kuba bafite ubwoba ko ibintu bishobora kuba bikomeye cyane, ndetse ko ashobora kuba afite amahitamo akomeye.

Ruto uri mu bibazo, watowe mu mwaka wa 2022 asezeranya kugabanya ruswa, guteza imbere ubukungu bwari burimo kujya habi no gufasha abacyene, ubu yugarijwe n'ubwigomeke butari bwarigeze bubaho mbere bwo kwamagana umushinga w'itegeko we avuga ko ari igice cy'ingenzi cyane cya gahunda ye yo kubaka igihugu.

Ruto, umunyapolitiki w'inyaryenge, wabaye visi perezida mu gihe cy'imyaka hafi 10 mbere yuko atorerwa kuba perezida, afite ubunararibonye bwo kunyura muri politiki irimo amakimbirane agashobora kugera ku bikorwa.

Ariko ubu, imbaraga zamwirunzeho ni ikintu mu by'ukuri kimurenze.

Inkubiri yavukiye mu kutanyurwa kwagaragariye ku mbuga nkoranyambaga, yahindutse ubwigomeke bukomeye bwuzuje abigaragambya mu mihanda yo mu mijyi yo muri iki gihugu.

Mu murwa mukuru Nairobi, ibiro bya guverineri w'umujyi, inyubako y'ibiro by'abategetsi b'umujyi izwi nka 'City Hall', n'inteko ishingamategeko ya Kenya, byaratwitswe ku wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita z'amanywa.

Abigaragambya bari batangiye uwo munsi baburira ko nta kintu na kimwe kiri bukorwe mu buzima bwa buri munsi bw'umujyi.

Ndetse ubwo umunsi wo ku wa kabiri wari urangiye, waranzwe n'akajagari n'ubwoba mu gihugu, akenshi polisi igatera imyuka iryana mu maso ndetse ikanyuzamo ikarasa amasasu nyamasasu, nta gushidikanya ko uburakari bwinshi bw'abigaragambya bwumviswe.



Izindi nkuru wasoma

Ababyeyi bakoresha ibitaro bya Kabgayi barenzwe n'ibyishimo kubera inzu y'ababyeyi ihuzuye

Goma: Abantu 70 bivugwa ko bakora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Joe Biden yatanze imbabazi ku basirikare birukanywe kubera ubutiganyi

William Ruto yatangaje ko yisubuyeho kubera imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 23

Perezida wa Kenya William Ruto yaraye agejeje ku baturage be ijambo ry'akababaro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 08:49:46 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/William-Ruto-yatangaje-ko-yisubuyeho-kubera-imyigaragambyo-imaze-kugwamo-abantu-23.php