Joe Biden yatanze imbabazi ku basirikare birukanywe kubera ubutiganyi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yakoresheje ububasha ahabwa n'amategeko atanga imbabazi ku basirikare b'abatinganyi bari barirukanywe bazira kuba ari abatinganyi.
Biden yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena aho yavuze ko yakosoye ikosa ry'amateka.
Ati"Hatitawe ku butwari n'ubwitange bwabo,bararenganijwe. ibi birareba icyubahiro cya muntu ikinyabupfura no gukora ku buryo ingabo z'igihugu zibona mu ngengagaciro zituma turi igihugu cy'igitangaza.
Kuva mu 1951 icyaha cy'ubutinganyi cyahanwaga n'amategeko agenga igisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko iryo tegeko ryaje guseswa mu 2013 .Ryasize abari abasirikare ba Amerika bagera mu bihumbi birukanwe mu gisirikare kandi nti baba bemerewe guhabwa ibyo amategeko agenera abavuye ku rugerero.
Izo mbabazi zahanaguye ibyaha kuri aba basirikare birikanywe bazira icyo cyaha.
Bivuze ko bagomba kujyana icyangombwa cyigaragaza ko bahanaguweho icyo cyaha bagahabwa ibyo abavuye ku rugero begenerwa birimo Kubona inguzanyo,Imishahara batahawe no kwiga kaminuza n'amafaranga ya guverinoma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show