English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Joe Biden yatanze imbabazi ku basirikare birukanywe kubera ubutiganyi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yakoresheje ububasha ahabwa n'amategeko atanga imbabazi ku basirikare b'abatinganyi bari barirukanywe bazira kuba ari abatinganyi.

Biden yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena aho yavuze ko yakosoye ikosa ry'amateka.

Ati"Hatitawe ku butwari n'ubwitange bwabo,bararenganijwe. ibi birareba icyubahiro cya muntu ikinyabupfura no gukora ku buryo ingabo z'igihugu zibona mu ngengagaciro zituma turi igihugu cy'igitangaza.

Kuva mu 1951 icyaha cy'ubutinganyi cyahanwaga n'amategeko agenga igisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko iryo tegeko ryaje guseswa mu 2013 .Ryasize abari abasirikare ba Amerika bagera mu bihumbi birukanwe mu gisirikare kandi nti baba bemerewe guhabwa ibyo amategeko agenera abavuye ku rugerero.

Izo mbabazi zahanaguye ibyaha kuri aba basirikare birikanywe bazira icyo cyaha.

Bivuze ko bagomba kujyana icyangombwa cyigaragaza ko bahanaguweho icyo cyaha bagahabwa ibyo abavuye ku rugero begenerwa birimo Kubona inguzanyo,Imishahara batahawe  no kwiga kaminuza n'amafaranga ya guverinoma.



Izindi nkuru wasoma

Abasirikare 2000 ba Tchad bitabajwe kugirango bafatanye na SADEC guhangana na M23

INGINGO Z'INGENZI UWIMBABAZI PROVIDENDE ZISABA GUHINDURA AMAZINA

Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda

Ababyeyi bakoresha ibitaro bya Kabgayi barenzwe n'ibyishimo kubera inzu y'ababyeyi ihuzuye

Joe Biden yatanze imbabazi ku basirikare birukanywe kubera ubutiganyi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 10:30:21 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Joe-Biden-yatanze-imbabazi-ku-basirikare-birukanywe-kubera-ubutiganyi.php