English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Kenya William Ruto yaraye agejeje ku baturage be ijambo ry'akababaro

Nyuma y'umunsi waranzwe n'imyigaragambyo, impagarara no kumena amaraso, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye agejeje ijambo ku gihugu mu butumwa bw'akababaro kubwo ibyabaye.

Yavuze ko imyigaragambyo yemewe n'amategeko ijyanye no kwamagana ingamba ze yashimuswe n'itsinda ry'abagizi ba nabi bakorera kuri gahunda, aburira ko ubutegetsi bwe buzakoresha ubushobozi bwose bufite mu kwirinda ko urugomo rwongera kubaho "ikiguzi byasaba icyo ari cyo cyose".

Yagize ati: "Ibyabaye uyu munsi byagejeje ahakomeye uburyo dusubiza ibyugarije amahoro yacu."Tuzakora kuburyo ibintu nk'ibi bitazongera ukundi."

Ijambo rya Perezida Ruto ryari uburyo bwo kugerageza gusubiza ibintu mu maboko ye nyuma y'iminsi yaranzwe n'imyigaragambyo mu mihanda, yarushijeho kugira ingufu n'umubare w'abayitabira ukiyongera.

Ku wa kabiri, byafashe indi ntera ubwo abantu nibura batanu bicwaga barashwe, naho abandi babarirwa mu magana bagakomereka.

Ariko umuntu arebye kure mu gihe kiri imbere, bamwe mu bari hafi ya Ruto bagomba kuba bafite ubwoba ko ibintu bishobora kuba bikomeye cyane, ndetse ko ashobora kuba afite amahitamo akomeye.

Ruto uri mu bibazo, watowe mu mwaka wa 2022 asezeranya kugabanya ruswa, guteza imbere ubukungu bwari burimo kujya habi no gufasha abacyene, ubu yugarijwe n'ubwigomeke butari bwarigeze bubaho mbere bwo kwamagana umushinga w'itegeko we avuga ko ari igice cy'ingenzi cyane cya gahunda ye yo kubaka igihugu.

Byashoboraga kuba byoroshye cyane kumenya aho kwerekeza iyo abatavuga rumwe na Ruto baba ari abo mu nteko ishingamategeko gusa.

Ruto, umunyapolitiki w'inyaryenge, wabaye visi perezida mu gihe cy'imyaka hafi 10 mbere yuko atorerwa kuba perezida, afite ubunararibonye bubarirwa bwo kunyura muri politiki irimo amakimbirane agashobora kugera ku bikorwa.

Ariko ubu, imbaraga zamwirunzeho ni ikintu mu by'ukuri kimurenze.

Inkubiri yavukiye mu kutanyurwa kwagaragariye ku mbuga nkoranyambaga, yahindutse ubwigomeke bukomeye bwuzuje abigaragambya mu mihanda yo mu mijyi yo muri iki gihugu.

Mu murwa mukuru Nairobi, ibiro bya guverineri w'umujyi, inyubako y'ibiro by'abategetsi b'umujyi izwi nka 'City Hall', n'inteko ishingamategeko ya Kenya, byaratwitswe ku wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita z'amanywa.

Abigaragambya bari batangiye uwo munsi baburira ko nta kintu na kimwe kiri bukorwe mu buzima bwa buri munsi bw'umujyi.

Muri uyu mwaka, Kenya yaroroherejwe mu buryo bwo kwishyuramo imyenda ibereyemo amahanga (ibizwi nka 'debt restructuring') – byatumye ako kanya agaciro k'ishilingi rya Kenya kiyongera cyane.

Ruto, ukomeje kurushaho kubonwa nk'umwe mu bategetsi bakomeye muri Afurika, aherutse kugirira uruzinduko muri Amerika aho yakiriwe na Perezida Joe Biden mu biro bye bya White House.

Ndetse ubwo umunsi wo ku wa kabiri wari urangiye, waranzwe n'akajagari n'ubwoba mu gihugu, akenshi polisi igatera imyuka iryana mu maso ndetse ikanyuzamo ikarasa amasasu nyamasasu, nta gushidikanya ko uburakari bwinshi bw'abigaragambya bwumviswe.

Mu gusubiza, Ruto ntiyahisemo kugira icyo akora ku byo abigaragambya basaba byo kureka burundu ibyo ateganya mu ngengo y'imari ahubwo na we yasunitse, mu muhate wo kugarura ituze mu gihugu.

Bamwe mu bo mu butegetsi bwe bashobora kuba barimo kwibaza niba uyu murongo arimo ushobora kumara igihe, ndetse n'aho, urebye kure mu gihe kiri imbere, usize umushinga w'itegeko wo gutera inkunga ingengo y'imari.

Ruto yavuze ko imisoro mishya myinshi ari ingenzi cyane mu kugabanya umwenda (ideni) wa Kenya  akayabo ka miliyari zirenga 80 z'amadolari y'Amerika, utwara iki gihugu arenga kimwe cya kabiri cy'amafaranga y'imisoro cyinjiza buri mwaka kugira ngo gishobore kugenda kiwishyura.

 



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Bazivamo yashyikirije Perezida Traoré impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

Ngororero : Ishyaka DGPR ryijeje Gare nshya abaturage ba Kabaya

Davido yakoze ubukwe bw'amateka bwitabwirwa n'abarimo Perezida(Amafoto)

William Ruto yatangaje ko yisubuyeho kubera imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 23

Nyagatare: Ese rurakenewe ? Green party yijeje abaturage uruganda rutunganya ibisheke



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-26 09:41:45 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Kenya-William-Ruto-yaraye-agejeje-ku-baturage-be-ijambo-ryakababaro.php