English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ababyeyi bakoresha ibitaro bya Kabgayi barenzwe n'ibyishimo kubera inzu y'ababyeyi ihuzuye

Abaturage batuye mu Turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Ngororero bakoresha Ibitaro bya Kabgayi, barashima leta yabubakiye inzu nshya y’ababyeyi ikaba yaratumye iyi serivisi zinoga.

Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko iki ari igikorwa remezo kirimo kubafasha kwesa umuhigo wo kugabanya umubare w’abana bapfaga mu gihe cyo kuvuka.

Ni umushinga ubuyobozi buvuga ko ufite agaciro k’ abarirwa muri miliyari 12Frw harimo inzu ubwayo n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gutanga serivisi z’ababyeyi. Uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye iyi nzu ikorerwamo ku ijanisha rya 80%.

Mu cyumba gitangirwamo serivisi zo kwita ku bana bavukanye ibibazo ubu hari ibikoresho bita (mu rurimi rw'Igifaransa) makumyabiri nyamara mu nzu ishaje ntibyarengaga bitandatu.

Dr. Muvunyi Jean Baptiste, umuyobora Ibitaro bya Kabgayi akaba agaragaza ko ubucye bw’izi couveuse bwateraga icyuho mu kwita ku buzima bw’impinja.

Dr. Muvunyi Jean Baptiste avuga ko usibye ibibazo byaturuka ku buryo umwana yaremwe mu nda y’umubyeyi, iyi nzu nshya n’ibikoresho biyirimo byatumye bazamura ijanisha ry’amahirwe yo kurengera ubuzima bw’umwana.

Iyi nzu nshya irimo ibitanda 193, ikaba inazamuye ishusho rusange y’Ibitaro bya Kabgayi, nk’ikigo cy’ubuvuzi kiganwa n’abaturage barenze abatuye mu Karere ka Muhanga.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’ibi bitaro igaragaza ko ubwabyo bishinzwe kwita ku baturgae ibihumbi 250 babarurwa mu Karere ka Muhanga, hakiyongeraho abandi ibihumbi 150 babarizwa mu turere twa Ruhango, Kamonyi na Ngororero, mu bice birimo abaturage borohewe no kugera I Kabgayi kurusha amavuriro yo mu turere twabo.



Izindi nkuru wasoma

Nyanza:Inzu yafashwe n'inkongi y'umururo ibintu byose bihinduka ivu

Ababyeyi bakoresha ibitaro bya Kabgayi barenzwe n'ibyishimo kubera inzu y'ababyeyi ihuzuye

Nyanza: ishyaka DGPR ryijeje Abakoresha Mituweli ko bazabona imiti yose bakeneye bayifashishije

Joe Biden yatanze imbabazi ku basirikare birukanywe kubera ubutiganyi

William Ruto yatangaje ko yisubuyeho kubera imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 18:02:27 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ababyeyi-bakoresha-ibitaro-bya-Kabgayi-barenzwe-nibyishimo-kubera-inzu-yababyeyi-ihuzuye.php