English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma: Abantu 70 bivugwa ko bakora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Abantu 70 bivugwa ko ari bamwe mu ubugizi bwa nabi n'ababa muri uwo mujyi bitemewe n'amategeko  mu mujyi wa Goma  batawe muri yombi mu masaha 24 ashize. ni  mu rwego rw’igikorwa cyiswe: “Safisha mji wa Goma”, cyagizwemo uruhare n'inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Abayobozi b'ingabo batanze aya makuru ku wa gatatu tariki ya 26 Kamena i Goma, ubwo bagezaga ku baturage abantu batawe muri yombi muri iki gikorwa kigamije guhashya amabandi mu murwa mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

Muri abo bafashwe hagaragarayemo  abagore batandatu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda baregwa kuguma mu mujyi wa Goma mu buryo butemewe n'amategeko.

Irindi tsinda rigizwe n’abakobwa cumi na barindwi, harimo n’abana barindwi, bivugwa ko bakora uburaya.

Liyetona Olivier Sadiki Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka 34 ka gisirikare na we yerekanye,abasirikari batatu bo mu mutwe wa 113 wa FARDC, basanze bazerera mu mujyi batabifitiye uburenganzira.

Kuwa kabiri tariki ya 24 Kamena, aba bavugwa ko ari abagizi ba nabi bagomba kugezwa imbere y'inkiko bakabazwa ibyo bakoze, nk'uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Goma, Faustin. Kapend Kamand.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda

Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023

Afurika y'Epfo:Hadutse umuriro hagati y'amashyaka abiri yemeye gusangira ubutegetsi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 14:36:25 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Goma-Abantu-70-bivugwa-ko-bakora-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi.php