English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashimiye Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu yise iyo gukomeza guteza imbere Igihugu no kukiganisha mu cyerekezo kizima.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024 ni bwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu (2024-2029) aheruka gutorerwa.

Ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro, ahari hateraniye ibihumbi by’Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda, zirimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro baturutse mu bice bitandukanye.

Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda yanashyikirijwe ibirango bikuru by'Igihugu birimo itegeko nshinga, ibendera n'ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda. Yahawe kandi ingabo n'inkota nk'ikimenyetso cyo kurinda ubusugire bw'Igihugu no kubungabunga umutekano ndetse anashyikirizwa indirimbo yubahiriza Igihugu.

Nyuma y’ibi birori, Perezida Ruto abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Perezida Kagame.

Yagize ati “Ishya n’ihirwe muvandimwe wanjye Paul Kagame ku kurahirira indi manda yo gukomeza guhindura no guteza imbere Igihugu cyawe, u Rwanda.’’

Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bavuye kure nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, bongera kwiyubaka mu ngeri zose zirimo politiki, demokarasi n'ubukungu.

Ati "U Rwanda ni umunyamuryango w'agaciro mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Afurika Yunze Ubumwe n'umuryango mpuzamahanga.''

Indahiro ya Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo.

Imbere y'ibihumbi by'Abanyarwanda n'inshuti zabo, Perezida Kagame yijeje ko azaharanira gukomeza gushaka icyateza Abanyarwanda bose imbere, anagaragaza ko ategereje ubufasha bwabo mu kubigeraho.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-12 09:15:03 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/William-Ruto-yashimye-Perezida-Kagame-warahiriye-manda-nshya-yo-kuyobora-u-Rwanda.php