English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, iri ku mu kigero cy’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura igwa mu muhindo.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, ubwo iki kigo cyamurikiraga Abanyarwanda, iteganyagihe ry’amezi 3 ari imbere ni ukuvuga hagati ya Nzeri-Ukuboza 2024.

Muri rusange imvura iteganyijwe izaterwa n’uko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde bugabanuka bujya ku kigero gisanzwe, ugereranyije n’igipimo cyo hejuru bwariho kuva mu gihe cy’Umuhindo w’umwaka wa 2023.

Meteo Rwanda yavuze ko ibipimo by’imvura yo muri uyu muhindo bitanyuranye n’iby’imvura yaguye mu myaka 30 ishize.

Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, Ibirengerezuba na tumwe two mu Majyepfo ni two tuzagwamo imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 500 na 700, ugereranije n’utwo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali izaba iri hagati ya milimetero 300 na 400.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura izagwa muri uyu muhindo ari imvura isanzwe izabonekamo umusaruro w’ubuhinzi mwiza, nta mapfa azaba, kandi iyi mvura ntiyitezweho guteza ibibazo ibyo ari byo byose n’ubwo ingamba zo kwirinda zigomba gukomeza.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-23 14:24:48 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Meteo-Rwanda-yasobanuye-ibyimvura-igiye-kugwa-mu-mezi-atatu-ari-imbere.php