English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa  zapfiriye muri Makala.

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kera akabaye  atangaje icyahitanye  imfungwa ziherutse  kurasirwa  muri gereza   nkuru  ibarizwa mumurwa mukuru Kinshasa, aho yavuze  ko  abagerageza guhungabanya  umutekano  w’iki Gihugu  kwaribo barinyuma  yo kugerageza gucikisha  ziriya mfungwa  ndetse  byaje nokubaviramo kuhasiga ubuzima  dore ko 131 bahise bapha.

Ibi yabitangarije  mu ntama idasazwe  yari yahuriyemo abaminisitiri ubwo bari baje gusasura ikibazo cyizo mfungwa 131 zamfiriye  muri gereza nkuru ya Makala,aho izimfungwa zishwe  zirashweho urufaya rw’amasasu  mugitondo cyo ku wa 02 Nzeri 2024, ubwo zari zishatse gucika gereza ya Makala.

Ibiro  bkuru bya Minisitiri  w’intebe  wa Repubulika  iharanira  Demokarasi ya  Congo  byagaragaje ko Tshisekedi  yasabye  abasirikare be FRDC ndetse  anasaba n’igipolisi  nabandi bose bafite aho bahurira n’umutekano w’Igihugu ko  bagomba gukorera hamwe  bagafatanya bagacunga  umutekano w’Igihugu ndetse bakanahagarika abagerageza  gucika gereza.

 

Yanditswe na Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-12 10:20:11 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-DRC-Perezida-Tshisekedi-kera-kabaye-avuze-ikihishe-inyuma-yimfungwa--zapfiriye-muri-Makala.php