Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule waruherutse gusesa amasezerano n’ikipe ya Shkupi FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Macedonia, ubu yabonye indi kipe nshya yitwa Brera Strumica FC nayo ibarizwa muri shampiyona ya Macedonia.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024 ni bwo Rwatubyaye Abdule ndetse n’ikipe ye muri rusange babinyujije kumbuga nkoranyambaga batangaza aya makuru.
Rwatubyaye ikipe yerekejemo ya Breara Strumica FC yashizwe 2010 aho yatangiriye muri shampiona y’icyiciro cya kabiri muri Macedonia, hanyuma muri 2017 izamuka mu cyiciro cya mbere. Bidatinze muri 2018 yakoze amateka abantu batakekaga yo kwegukana igikombe cy’igihugu aho yatsinze Makedonija G.P penaliti 6-5.
Breara Strumica FC kandi ikunda kwitabira amarushanwa yo kumugabane w’Iburayi aho muri 2019 yitabiriye Europa League naho muri 2022 yitabiriye UEFA Conference League. Ni mu gihe mu mwaka ushize kurutonde rwa shampiyona ya Macedonia yasoreje ku umwanya wa 7.
Uretse kuba Rwatubye Abdule yarakiniye Shkupi FC ahubwo yanakiniye n’andi makipe akomeye agiye atandukanye harimo; Isonga FC, APR FC,Rayon sports, Kansas City,Swope Park Rangers,Colorado Rapids na Colorado Switchbacks muri Leta zunze Ubumwe za Amerka.
Yanditswe na Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show