English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo zahaye serivise z'ubuvuzi abanya-Sudani y'Epfo bari mu byiciro bitandukanye.

Ni igikorwa cyakozwe hagati ya tariki ya 19 kugeza ku ya 22 Kanama 2024 mu cyaro cya Liria giherereye muri Leta ya Central Equatorial.

Iki ni kimwe mu bikorwa ingabo z'u Rwanda zakoze byo gufasha abaturage bo muri Sudani y'Epfo dore ko atari ubwa mbere ingabo z'u Rwanda zikora ibikorwa by'ubuvuzi mu bihugu bitandukanye zicungamo umutekano.

Ku bufatanye n'indorerezi za gisirikare zoherejwe n'ubuyobozi bwa UNMISS, abasirikare b'u Rwanda kandi baganiriye n'abaturage bo muri icyo cyaro hamwe n'abayobozi babo kugirango bamenye imitererere y'umutekano w'ako gace.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-23 15:32:27 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abaturage-bo-mu-cyaro-cya-Liria-bahawe-serivise-zubuvuzi-ningabo-zu-Rwanda.php