English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Umuyobozi w'ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) , Lt Gen.Mohan Sabramanian, yashimye ubunyamwuga n'umuhate by'ingabo z'u Rwanda mu gucungira umutekano abasivile mu bice barindamo umutekano bya Malakal na Bunj.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, ubwo yasuraga batayo y'ingabo z'u Rwanda Rwanbatt-2 mu birindiro byayo biherereye i Malakal ari kumwe n'irindi tsinda ryaturutse ku cyicaro gikuru cya UNMISS. 

Ubwo abo bayobozi bageraga ku cyicicaro cy'ingabo z'u Rwanda bakiriwe n'umuyobozi w'iryo tsinda ry'ingabo z'u Rwanda Col Charles Rutagisha.

Col Charles  yagejejeuburyo mutekano uhagaze mu bice bashinzwe ndetse n'ibikorwa bikomeje bya Batayo ya Rwanbatt-2 mu Ntara ndwi muri 13 zigize Leta ya Upper Nile ishinzwe gucungamo umutekano.

Lt Gen.Mohan yasabye ingabo z'u Rwanda gukomeza gukora cyinyamwuga ndetse no gukomeza kugaragaza ubudasa nkuko bisanzwe babigenza mu kazi kabo ka burimunsi.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-22 12:39:27 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuyobozi-wa-UNMISS-yashimye-byimazeyo-umuhate-wingabo-zu-Rwanda.php