Walikale: Umugore w'umusirikare yahondaguwe nyuma yo gusaba agahimbaamusyi k'umugabo we
Umugore witwa Isabel Ukunabo yahondaguwe n'abasirikare nyuma yo gusaba guhabwa agahimbazamusyi k'umugabo ukorera mu kigo cya gisirikare cya Biruwe giherereye mu birometero 40 uvuye muri teritwari ya Walikale.
Uyu mugore yaketse ko amafaranga y'umugabo ashobora kunyerezwa biba ngombwa ko ajya mu kigo akoreramo ariko umuyobozi w'icyo kigo ategeka abasirikare kumukubita.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore atagira aho aba kuko ubuyobozi bw'iki kigo bwanamukurikiranye bukamwirukana mu nzu yari atuyemo.
Yagize Ati" Mbana n'umugabo wanjye witwa Kaninda Mutamba hano mu kigo cya girikare cya Walikale, ubwo naharaniraga uburengnzira bw'umugabo wanjye, nsaba agahimbazamusyi ke k'amafaranga y'amanyekongo 30,000 (14$), Umuyobozi w'ikigo Doudou kabwe Pascal yategetse abasirikare babiri kumvanamo imyenda hanyuma barankubita."
Yakomeje agira Ati" Yantegetse kuva mun nzu mbamo, banyirukana mu kigo ubu ndi inzererezi."
Uyu mugore ashinja jenerali Doudou kunyereza amafaranga y'umugabo kuva muri Gashyantare kuko umugabo we yafashwe agafungwa ariko akaba yararekuwe, uyu muyobozi agakomeza kunyereza agahimbazamusyi ke.
Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu muri aka gace zivuga ko ibikorwa byakorewe uyu mugore ari ibya kinyamaswa kandi bitesha umuntu agaciro.
Obedi Kamala yagize Ati " Iki ni igikorwa kigomba ubutabera butangiwe mu ruhame,hagatangwa ibihano by'intangarugero kuri uyu mujenerali wahohoteye umugore."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show