English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi Victor Boniface wa Nigeria ari gusaba icya cumi

Umukinnyi Victor Boniface ukinira ikipe yo mu Budage ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, yateye urwenya asaba guhabwa icya cumi (10%) ku mafaranga yavuye mu nkweto ye yahaye umwana wo muri Nigeria akayigurisha n’Umukinnyi w’Amavubi wamwishyuye 100$.

Amashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Sports Radio Brila FM yo muri Nigeria, umwana avuga ko yagurishije inkweto ya Victor Boniface, akavuga ko ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, wamwishyuye 100$.

Uyu mwana avuga ko amafaranga yakuye muri izo nkweto yari yahawe n’uyu mukinnyi Victor Boniface ukinira ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage, yamufashije cyane, kuko yayaguzemo ibikoresho by’ishuri n’utundi dukoresho tw’abana, nk’igare.

Ni inkweto yari yamuhaye mu kwezi k’Ugushyingo 2024 ubwo ikipe y’u Rwanda yari yagiye gukina umukino wo gushaka itike ya CAN, warangiye u Rwanda runabonye intsinzi y’ibitego 2-1.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko izo nkweto uyu mwana yari yahawe na Victor Boniface zaguzwe na Tuyisenge Arsène icyo gihe wari wahamagawe mu ikipe y’Igihugu ariko ubu akaba atarahamagawe.

Atanga igitekerezo kuri aya mashusho y’uyu mwana, uyu mukinnyi Victor Boniface, yabaye nk’utebya, avuga ko kuri ayo madolari 100 yaguzwe izo nkweto ze, akwiye guhabwamo icya cumi.

Yagize ati “Ndabinginze munshakire uyu mwana kugira ngo ampe 10% kuri ayo mafaranga.”

U Rwanda kandi ruherutse guhura na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 warangiye Nigeria itsinze Amavubi ibitego 2-0.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi Victor Boniface wa Nigeria ari gusaba icya cumi

Umukinnyi wa Filime Killaman yitabaje RIB

Icyatumye u Rwanda rwikura mu mubano n’u Bubiligi n’icyakorwa ngo usubireho - Nduhungirehe

Amavubi ari kwitegura gute mbere yo gucakirana na Nigeria? Ombolenga na Yunus bagarutse

Ingabo za Nigeria zashimye uburyo u Rwanda rwigisha aboherezwa mu butumwa bw'Amahoro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-25 14:59:53 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-Victor-Boniface-wa-Nigeria-ari-gusaba-icya-cumi.php