Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
Abantu benshi bakora amakosa arimo no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Yaba ikozwe bitunguranye cyangwa agakingirizo kagucikiyeho, menya icyo wakora byihuse mu maguru mashya.
Icyo watekereza ku ikubitiro ni umutuzo. Birasanzwe kwiyumva nk’uwihebye cyangwa ubwoba bukagutaha, ariko menya ko guhangayika bidatanga igisubizo.
Kimwe mu byagutabara ni ugufata ingamba zihuse kuko gutinda byongera ibyago byo guhura n’ingaruka zirimo gusama, kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’ibindi.
Imibonano idakingiye ishobora kugutera indwara nka Chlamydia, imitezi, SIDA cyangwa Sifirisi. Indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina zidakira ntizigaragaza ibimenyetso mu buryo bwihuse, ni yo mpamvu usabwa kwipimisha n’igihe wumva nta kibazo ufite mu mubiri, nyuma yo kuyikora.
Mu masaha 72 ya mbere
Ushobora kuba waryamanye n’umuntu utizeye ukeka ko yakwanduza ubwandu bwa SIDA [HIV]. Koresha uburyo bwa Post-Exposure Prophylaxis (PEP) buyigukingira. Iyi miti igabanya ibyago byo kwandura SIDA igihe inyowe mu masaha 72 ya mbere, ukayinywa mu minsi 28.
Uretse indwara zidakira, hari n’izindi ushobora kwandura zakwangiriza umubiri nk’Imitezi, Mburugu, Infection, Hepatite, zasuzumwa nyuma ukamenya uko uhagaze.
Abantu bitesha amahirwe yo gukurikirana ubuzima bwabo kandi begereye ibigo nderabuzima byabaha ubuvuzi bakeneye, bakamera neza bidasabye igiciro gihanitse. Bibaho ariko ntibikwiye gukomeza kugukura umutima. Ganiriza inshuti wizeye, umuganga kabuhariwe, umunyamuryango wisanzuyeho, uko wiyumva aguhe ubujyanama.
Isoni zirisha uburozi, umugani w’Abanyarwanda. Niba koko kuvuga ku mibonano mpuzabitsina ubifata nk’ibanga cyangwa ubuzima bwite, hari uburyo bwo kubona ubujyanama bw’ibanga hifashishijwe internet.
Biterwa n’iki gutungurwa n’imibonano mpuzabitsina? Ese wakora iki wirinda?
Naratangaye ubwo naganiraga n’inshuti yanjye ikambwira ko yahunitse udukingirizo twinshi mu rugo rwayo, mu rwego rwo kwikingira igihe bibaye ngombwa, ariko ntangiye kumenya akamaro kabyo.
Gukoresha agakingirizo byakurinda gusama ku kigero cya 98% igihe gakoreshejwe neza. Niba byagukundira kutugendana na byo bikore kuko biruta kutikingira. Si ibyo gusa kuko agakingirizo karinda izi ndwara zandurira mu mibonano.
Igihe agakingirizo kakubereye umutwaro kugakoresha, sobanukirwa imikorere y’imiti irinda gusama ndetse ikoreshwe hakiri kare mu masaha 72. Aya ni amahitamo ya kabiri ariko yagufasha kwirinda gusama utabikeneye. Uko wirindiriza kuyifata, ni na ko utakaza amahirwe yo gukora kwayo, ukaba wasama.
Kimwe mu bibazo bigaragara mu bantu harimo kutamenya byinshi ku buzima bw’imyororokere cyangwa gusobanukirwa imikorere y’imibiri yabo. Ni byiza kumenya igihe cyiza wakoramo imibonano cyangwa igihe udakwiye kuyikora wirinda.
Birashoboka ko waba uri mu rujijo rw’amahitamo. Yaba agakingiriza, imiti yakurinda gusama, kwirinda cyangwa ibindi. Egera muganga agusobanurire ku mahitamo meza agukwiriye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show