Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka
Ikipe ya APR VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya 1/2.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Petit Stade i Remera, APR WVC yatsinze RRA VC amaseti 3-0 (26-24, 25-22, 25-20), isoza neza iyi 1/2 kuko yari yanatsinze umukino wa mbere ku maseti 3-2.
Mu bagabo, APR VC nayo yatsinze Kepler VC ku maseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-22), inatsinda umukino wa mbere ku maseti 3-0, bituma ihita igera ku mukino wa nyuma.
Indi mikino ya Playoffs irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Police WVC ihura na Kepler WVC saa kumi, mu gihe Police VC ikina na REG VC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Imikino ya nyuma ndetse n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu iteganyijwe muri Gicurasi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show