Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma zafashe uwitwa Mutesi w’imyaka 25 ukurikiranweho gukubita no gukomeretsa mu mugongo ku bushake umugabo we w’imyaka 31, akoresheje umuhoro.
Ibi uyu mugore witwa Mutesi utuye mu Mudugudu wa Rwakimanzi, Akagari ka Buliba yabikoze ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025, Saa 18:30 za nimugoroba.
Ubuyobozi buvuga ko uyu mugore avuga ko akeka ko umugabo we amuca inyuma akaba aricyo bapfuye, ndetse ko yabikoze avuye mu murima aho yasanze umugabo murugo baratongana uyu mugore afata umuhoro amutema mu mugongo; ahita yiruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josué, yavuze ko byatewe n’amakimbirane.
Yagize ati: “Uriya mudamu ni umusinzi, ahanini cyane biterwa n’ubusinzi mbega ni umuryango uhorana amakimbirane ariko kubera inzoga zamurenze ubushobozi ejo yakubise umugabo we baramufashe yashyikirijwe RIB.”
Gitifu Buhiga yasabye imiryango ituye Rukira kubana neza kugira ngo ibashe kwiteza imbere.
Ati: “Twasaba abantu bose kubana amahoro, nta muryango n’umwe ushobora gutera imbere, umugabo n’umugore batavuga rumwe. Kugira ngo batere imbere ni uko bakwirinda amakimbirane kuko ahari amakimbirane ntibahinga, nta genamigambi bakora rigamije guteza umuryango wabo imbere.”
Kugeza ubu Mutesi acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukira mu gihe umugabo we ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Rukira.
Uyu mugore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, yahanwa hakurikijwe ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show