English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma zafashe uwitwa Mutesi w’imyaka 25 ukurikiranweho gukubita no gukomeretsa mu mugongo ku bushake umugabo we w’imyaka 31, akoresheje umuhoro.

Ibi uyu mugore witwa Mutesi utuye mu Mudugudu wa Rwakimanzi, Akagari ka Buliba yabikoze ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025, Saa 18:30 za nimugoroba.

Ubuyobozi buvuga ko uyu mugore avuga ko akeka ko umugabo we amuca inyuma akaba aricyo bapfuye, ndetse ko yabikoze avuye mu murima aho yasanze umugabo murugo baratongana uyu mugore afata umuhoro amutema mu mugongo; ahita yiruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josué, yavuze ko byatewe n’amakimbirane.

Yagize ati: “Uriya mudamu ni umusinzi, ahanini cyane biterwa n’ubusinzi mbega ni umuryango uhorana amakimbirane ariko kubera inzoga zamurenze ubushobozi ejo yakubise umugabo we baramufashe yashyikirijwe RIB.”

Gitifu Buhiga yasabye imiryango ituye Rukira kubana neza kugira ngo ibashe kwiteza imbere.

Ati: “Twasaba abantu bose kubana amahoro, nta muryango n’umwe ushobora gutera imbere, umugabo n’umugore batavuga rumwe. Kugira ngo batere imbere ni uko bakwirinda amakimbirane kuko ahari amakimbirane ntibahinga, nta genamigambi bakora rigamije guteza umuryango wabo imbere.”

Kugeza ubu Mutesi acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukira mu gihe umugabo we ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Rukira.

Uyu mugore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, yahanwa hakurikijwe ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 11:21:43 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugore-yatawe-muri-yombi-azira-guteme-umugabo-we.php