English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Vuba na bwangu: Papa Francis w’imyaka 88 yajyanwe mu Bitaro i Roma.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yajyanwe mu bitaro bya Gemelli i Roma kubera uburwayi bwa bronchitis bumaze iminsi bumutera ibibazo.

Nubwo yari akomeje inshingano ze za buri munsi, aherutse kugaragaza ibimenyetso by'uburwayi, birimo kugorwa no guhumeka no kugaragara ananiwe.

Kubera ubu burwayi, gahunda ze zose z’icyumweru zahagaritswe, harimo n’ibikorwa byari biteganyijwe mu rwego rw’Umwaka Mutagatifu. Nk’uko byatangajwe n’abaganga bamwitaho, arimo guhabwa ubuvuzi bwihariye kandi ari gukurikiranwa n’abaganga be ba hafi.

Papa Francis, w’imyaka 88, amaze iminsi afite ibibazo by’ubuzima, harimo n’indwara za bronchitis zimugaragaraho kenshi. Mu myaka yashize, yagiye ajyanwa mu bitaro inshuro zitandukanye kubera ibibazo by’inda no kuvurwa indwara zijyanye n’ubuhumekero.

Muri iki gihe, abayoboke ba Kiliziya Gatolika ku isi hose barasabwa gukomeza gusengera Papa Francis no kumuba hafi muri ibi bihe. Kiliziya yatangaje ko abaganga bakomeje kumwitaho kandi ko amakuru mashya ku buzima bwe azakomeza gutangazwa uko aboneka.

Ni ibyiringiro by’abakirisitu bose ko Umushumba wabo azoroherwa vuba, agakomeza inshingano ze zo kuyobora Kiliziya no gukomeza ubutumwa bwe bwo kwimakaza amahoro n’urukundo mu isi.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Arasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika.

Padiri Grzegorz Dymek, w’imyaka 59 yishwe n’abajura bibasiye Kiliziya Gatolika.

Papa Francis akomeje kurembera mu bitaro.

Vuba na bwangu: Papa Francis w’imyaka 88 yajyanwe mu Bitaro i Roma.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-14 14:54:53 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Vuba-na-bwangu-Papa-Francis-wimyaka-88-yajyanwe-mu-Bitaro-i-Roma.php