Mark Carney w’imyaka 59 watowe ku mwanya wa Ministiri w’Intebe wa Kanada ni mutu ki?
Ishyaka ry’aba-Libéraux riri ku butegetsi muri Kanada ryatoye Mark Carney kuribera umuyobozi, akazahita aba na ministiri w’intebe w’icyo gihugu.
Arasimbura kuri uwo mwanya Justin Trudeau, weguye ku buyobozi bw’ishyaka no ku mwanya wa ministiri w’intebe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Carney w’imyaka 59, yatowe n’abagize ishyaka rye ku majwi 85.9 kw’ijana. Yari ahatanye n’abandi bakandida batatu.
Biteganijwe ko azarahirira umwanya wa ministiri w’intebe vuba.
Agiye kuyobora Kanada mu bihe bitoroheye icyo gihugu kubera igitutu gikomeje gushyirwaho na Prezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika watangaje ko igihugu cye kizongera amahoro n’amatagisi ku bicuruzwa biva muri Kanada.
Kanada nayo yahise itangaza ko izihimura kuri Amerika. Prezida Trump yavuze kenshi ko yifuza kuba leta ya 51 ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ibyakarakaje abategetsi n’abaturage ba Kanada.
Mu ijambo imbere y’abayoboke b’ishyaka ry’aba-Libéraux Carney yavuze ko Amerika yifuza kwigarurira avugako icyo cyifuzo kigomba kurwanywa.
Yagize ati: " Abanyamerika barifuza umutungo kamere wacu, amazi yacu, ubutaka bwacu n’igihugu cyacu."
Carney yabaye umuyobozi mukuru wa Banki nkuru ya Canada. Yabaye kandi umunyamahanga wa mbere mu mateka wayoboye Banki nkuru y’Ubwongereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show