English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Gisenyi ziranengwa, Menya impamvu

Bamwe mu baturage bivuriza mu Bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye mu kubona serivisi z’ubuvuzi, zirimo gutinda kuvurwa bitewe n’umubare muto w’abaganga.

Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Barwayi wabereye muri aka karere, aho abarwayi bagaragaje ko nubwo abaganga bakora uko bashoboye, umubare wabo ukiri muto, bigatuma hari abatinda kwakirwa.

Abaturage barataka gutinda kuvurwa

Gatanazi, umwe mu bivuriza muri ibi bitaro, yagize ati: “Abaganga bakora uko bashoboye bakatuvura, ariko baracyari bacye. Turasaba ko babongerwa kuko serivisi iratinda, bikaba byatuma hari n’abataha batavuwe.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bwemera iki kibazo

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oretse, yemeje ko umubare w’abaganga udahagije ugereranyije n’abarwayi bakenera serivisi.

Yagize ati: “Umubare w’abakozi dufite koko ntabwo ujyanye n’umubare w’abarwayi bagana Ibitaro.”

Gusa yizeza ko iki kibazo kigiye gukemuka, ati: “Turashima intambwe imaze guterwa mu gushyira abakozi mu myanya, kuko kugeza ubu umubare w’abakozi Ibitaro byari byemerewe tumaze kuwugeraho ndetse hari naho dusanga turengejeho bacye.”

Hakenewe ibitaro binini n’ibikoresho bishya

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rubavu, Mvejuru Simon Pierre, yavuze ko ikibazo cy’ubuto bw’ibitaro na cyo kiri mu bikomeje kwigwaho kugira ngo kibonerwe umuti.

Yagize ati: “Kubaka ibitaro biba bisaba inyubako n’ibikoresho biteye imbere, rero bisaba ko tubona abatekinisiye babasha kureba neza ahajya izo nyubako. Ubu rero aka kanya sinakubwira igihe.”

Yakomeje avuga ko hakomeje gukorwa ubuvugizi mu nzego zibishinzwe, zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kongera ubushobozi bw’ibitaro.

Ni icyifuzo cyakiriwe neza n’abaturage, bemeza ko kongerera ubushobozi ibitaro bizagabanya igihe bamara bategereje kuvurwa, bikanazamura ireme ry’ubuvuzi muri aka gace.



Izindi nkuru wasoma

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Abayobozi b’Ingabo za UPDF na RDF bahuriye muri Uganda, Menya ibyaganiriweho

GISENYI: Operation Smile yatashye inyubako ya serivisi zo kubaga

Umusaza w’imyaka 75 yemeye ko yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 10, avuga n’impamvu



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-18 09:24:56 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Serivisi-zubuvuzi-mu-Bitaro-bya-Gisenyi-ziranengwa-Menya-impamvu.php