English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umusaza w’imyaka 75 yemeye ko yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 10, avuga n’impamvu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 75 ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwuzukuru we w’umukobwa w’imyaka 10. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Njamena, Akagari ka Kibaga, mu Murenge wa Rungendabari, ku itariki ya 27 Gashyantare 2025.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uyu mwana, usanzwe abana na sekuru na nyirakuru, yavuye kuvoma mu gitondo asanga nyirakuru yagiye guhinga. Nyuma yo guhamagarwa na sekuru, yagiye kumwitaba maze uyu musaza aramusambanya.

Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha, avuga ko yagikoze ubwo yumvaga akeneye gukora imibonano mpuzabitsina, maze agahamagara umwuzukuru we kugira ngo amukorehse icyo gikorwa kigayitse.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 14 y’Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



Izindi nkuru wasoma

Umusaza w’imyaka 75 yemeye ko yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 10, avuga n’impamvu

Rusizi: Byagenze bite ngo ingurube y’igipfizi ishinge imikaka umugore w’imyaka 37 y’amavuko?

Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro na M23: Impinduka mu mvugo ye?

Amateka, Ubukoloni n’ubushotoranyi: Icyo Kagame avuga ku Bubiligi n’Uburasirazuba bwa Congo

Muhire Kevin: Umukinnyi w'ikirenga muri Shampiyona y’u Rwanda - Icyo Darko Novic avuga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-19 11:25:41 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umusaza-wimyaka-75-yemeye-ko-yasambanyije-umwuzukuru-we-wimyaka-10-avuga-nimpamvu.php