Umusaza w’imyaka 75 yemeye ko yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 10, avuga n’impamvu
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 75 ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwuzukuru we w’umukobwa w’imyaka 10. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Njamena, Akagari ka Kibaga, mu Murenge wa Rungendabari, ku itariki ya 27 Gashyantare 2025.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uyu mwana, usanzwe abana na sekuru na nyirakuru, yavuye kuvoma mu gitondo asanga nyirakuru yagiye guhinga. Nyuma yo guhamagarwa na sekuru, yagiye kumwitaba maze uyu musaza aramusambanya.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha, avuga ko yagikoze ubwo yumvaga akeneye gukora imibonano mpuzabitsina, maze agahamagara umwuzukuru we kugira ngo amukorehse icyo gikorwa kigayitse.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 14 y’Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show