Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uwiyitaga Komanda ushinjwa ibyaha bikarishye.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyamabuye rwabwiye Urukiko ko uyu Dushimumuremyi Fulgence alias Komanda rumushinja gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwinjiramo, gukoresha ibikangisho, intwaro gakondo zirimo umuhoro, ibitiyo, amahiri, n’inyundo akambura amabuye y’agaciro abayacukura.
Itabwa muri yombi rya Dushimumuremyi Fulgence bahimba Komanda, ryabaye Tariki ya 22 Ukuboza 2024.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Dushimumuremyi Fulgence bahimba Komanda yashyizeho umutwe w’abagizi ba nabi bagera 10 kandi ko bamaze gukomeretsa abaturage batari bacye basanze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubushinjacyaha bugira buti “Raporo dufite zavuye mu nzego z’Umutekano ndetse n’iz’ibanze zigaragaza ko ibi byaha Dushimumuremyi Fulgence aregwa yabikoze.”
Ubushinjacyaha kandi bushinja uyu mugabo ko yagabaga ibitero ari kumwe n’aka gatsiko k’abagizi ba nabi bakaba bamaze kwiba amabuye y’agaciro ya toni ebyeri n’agaciro ka miliyoni 163 frws.
Ubushinjacyaha bukavuga ko hari n’abatangabuhamya bwabajije bagashinja Dushimumuremyi Fulgence n’abandi bagendana bagera ku bantu icyenda. Gusa abo bakaba batarafatwa ngo bashyikirizwe RIB.
Dushimumuremyi Fulgence bahimba Komanda ahakana ibyaha aregwa akavuga ko bidafite ishingiro kuko nta muturanyi wigeze abimurega kandi ko inzego zamufashe zimusanze iwe mu rugo.
Ati “Izo raporo Ubushinjacyaha buvuga ntazo nzi, ndasaba Urukiko ko ngirwa umwere.”
Me Nimuragire Félicien wunganira Dushimumuremyi Fulgence avuga ko mu rukiko hakora ibimenyetso bishingiye ku mategeko.
Akavuga ko raporo zitandukanye Ubushinjacyaha buvuga ko bwakuye mu nzego z’umutekano n’iz’ibanze butigeze buzereka we n’uwo yunganira.
Ati “Ni gute umuntu ushinjwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi yafungirwa muri Transit Center?.”
Me Félicien yabwiye urukiko ko n’abo icyenda ubushinjacyaha bwita abagizi ba nabi butigeze bubakurikirana mu buryo bw’amategeko ngo bagezwe mu butabera usibye kubivuga mu magambo gusa.
Me Félicien avuga ko hari isambu Dushimumuremyi Fulgence yaragijwe na Ndagijimana Callixte irimo amabuye y’agaciro, akavuga ko abamushinja ibi byaha yagiye ababangamira inshuro nyinshi kuyicukuramo.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibiri muri raporo buzifite ndetse ko nta bushake Umwunganizi yigeze agira bwo kubibaza.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwakomeza kuburanisha Dushimumuremyi Fulgence afunzwe kuko aramutse arekuwe yabangamira ituze n’umudendezo wa rubanda.
Isomwa ry’urubanza rizaba Tariki ya 17 Mutarama 2025 saa tatu za mu gitondo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show