English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Koreya y'Epfo: Urukiko rwemeje ko Perezida Yoon Suk-yeol atabwa muri yombi agahatwa ibibazo.

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwemeje ko Yoon Suk-yeol uherutse kweguzwa by’agateganyo ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu, atabwa muri yombi n’abagenzacyaha.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Yoon yanze inshuro eshatu kwitaba abagenzacyaha bashakaga kumuhata ibibazo ku byaha ashinjwa birimo kurwanya inzego no gukoresha ububasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byaha bifitanye isano n’icyemezo Yoon yafashe tariki ya 3 Ukuboza 2024 ubwo yari Perezida wa Koreya y’Epfo, cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe bya gisirikare, byari bigamije guha inzego z’umutekano ububasha bwo gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Urukiko rwahaye abagenzacyaha amasaha 48 yo kuba bamaze gufata Yoon kugira ngo bajye kumuhata ibibazo.

Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ku iyeguzwa rya Yoon, Choi Sang-mok usanzwe ari Minisitiri w’Imari ni we wasimbuye Han ku mwanya wa Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 10:01:26 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Koreya-yEpfo-Urukiko-rwemeje-ko-Perezida-Yoon-Sukyeol-atabwa-muri-yombi-agahatwa-ibibazo.php