English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yabiye abaturage ko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza mu gihome.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rutabujije abantu kwishimira ko basoje umwaka bakaninjira mu wundi amahoro ariko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza muri gereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitazihanganira ibyaha ibyo ari byo byose ngo ni uko ari iminsi mikuru, bityo abantu bagomba kwitwararika badasoreza cyangwa ngo batangirire umwaka mushya mu buroko.

Ati “Wishime udakora icyaha wirinde ibintu byose bishobora kukuganisha kurangiza umwaka uri mu gihome cyangwa kuwutangira ukurikiranwaho ibyaha witaba inzego.”

Dr Murangira yagaragaje ko abantu bagomba kwishima ariko banubahiriza amategeko ariko asaba abantu bakodesha inzu kwirinda kuyakodesha abana cyangwa urubyiruko ngo ruyakoreremo ibirori, (House Party), kuko ari byo bibagusha mu byaha.

Ati “Abakodesha inzu mwirinde gukodesha abana, urubyiruko ngo bagiye muri ‘House Party’ kuko amakuru dufite ni uko bahakorera ibyaha byinshi,  kunywa ibiyobyabwenge, gusambanya abana, kubaha ibisindisha bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura no kubuza abantu umutekano.”



Izindi nkuru wasoma

Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda: Imibare y'ubwandu bushya bwa SIDA i Nyagatare iteye inkeke.

Rubavu: Ubukene si umurage - Minisitiri Mugenzi asaba abaturage gushora imari mu iterambere.

Ibitero by’Inyeshyamba za M23 mu Mujyi wa Bukavu: Ibyo abaturage batangaje.

USA: Trump yashyiriyeho ibihano bikarishye urukiko rukomeye ku Isi arushinja ibyaha bikakaye.

Muhanga hagaragaye igikorwa cyateye abaturage intimba n’agahinda gakabije.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 18:26:38 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yabiye-abaturage-ko-bagomba-kwirinda-ibyaha-byatuma-bawusoreza-mu-gihome.php