Urukiko rw’Ibanze wasubitse urubanza rwa Busandi Moreen na Dany Nanone ku nshuro ya 2.
Kuri uyu wa 03 Mutarama 2025 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza rwa Busandi Moreen na Dany Nanone ku nshuro ya Kabiri.
Uru rubanza rwimuriwe ku itariki 31 Mutarama 2025, aho Ntakirutimana Dany [Dany Nanone] yareze Busandi Moreen amushinja kumutukira mu ruhame no kumutera iwe mu rugo.
Uru rubanza rwasubitswe ku mpamvu z’uko umucamanza ufite iyo dosiye atari ahari.
Mu Ukuboza 2024 nibwo Busandi Moreen yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro amenyeshwa ko agomba kuburana kuko yarezwe.
Icyo gihe yabwiye inteko iburanisha ko yatunguwe no kumva ari we warezwe kandi nawe yarareze, abamenyesha ko atiteguye kuburana kuko yaje aziko ari we wareze aho kuregwa.
Mu Ukuboza 2024, Busandi Moreen yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro amenyeshwa ko agomba kuburana kuko yarezwe.
Yabajije inteko iburanisha ko yatunguwe no kumva ari we warezwe kandi yaratanze ikirego cyo gufatirwaho Icyuma.
Mu rukiko yabwiwe ko agomba kuburana nawe abatekerereza uko byagenze abamenyesha ko atiteguye kuburana kuko yaje aziko ari we wareze aho kuregwa.
Yahawe itariki 3 Mutarama 2025 akazagaruka kuburana ku gutukana no gusebanya mu ruhame.
Yigiriye inama yo kubaza irengero ry’ikirego yatanze cyo gufatirwaho icyuma ku ijosi, yerekeza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge abajije umushinjacyaha amubwira ko urubanza rwe rwari kuburanishwa ku itariki 11 Nyakanga 2024 nyamara ntiyigeze yitabira iburana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show