Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Rutikanga yatangaje ko Drone zatangiye gutahura ibyaha.
Umushinga wa Polisi y’u Rwanda ugiye gutangira kwifashisha utudege tutagira abapilote “drones” mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko gukoresha ‘drones’ bizafasha kubona amakuru ya nyayo no gufata ibyemezo biboneye.
Ati “Polisi ntigomba gusubira inyuma. Uyu munsi no mu gucunga umutekano hari ikoranabuhanga. Abapolisi ntibazabera hose icyarimwe, ariko hari ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kuhacunga.’’
“Ntabwo hazaba igihe u Rwanda ruzaba rwuzuyemo drones. Izajya ikoreshwa aho biri ngombwa, bigaragara ko bikenewe, mu gihe cya ngombwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga uko ‘drones’ zicunga umutekano zizakoreshwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko mu gukoresha drones hari aho bagiye batahura ibintu byibwe n’abajura bakabihisha mu mashyamba ndetse hari n’abafashwe.
Ati “Drones ibyo irabidufasha, tukabona ibintu bimwe byibwe ndetse bigasubirana ba nyirabyo.’’
“Twebwe icyo dukora ni ukuburizamo, ni ukugira ngo abantu aho bari bumve batekanye. Ituze, umutekano w’abantu n’ibintu ni cyo cy’ibanze.’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abantu badakwiye gukuka umutima kubera ikoreshwa rya drones.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show