English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uruhare rw’amadini mu bumwe bw’Abanyarwanda: Sheikh Mussa Sindayigaya yagize icyo asaba Leta

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, akaba ari na Visi Perezida wa Kabiri w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, yasabye ko insengero ziherutse gufungwa nyuma y’igenzura zakozwe zakongera gusuzumwa, kugira ngo izamaze kuzuza ibisabwa zikomorerwe.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali. Sheikh Sindayigaya yashimye Ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare rugira mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere imyemerere idahungabanya umutekano n’iterambere.

Yagaragaje ko abanyamadini biteguye gukomeza gusigasira ubwo bumwe binyuze mu nyigisho batanga, kugira ngo u Rwanda ntiruzongere kugwa mu macakubiri yabayeho mu mateka yarwo.

Mufti w’u Rwanda yasabye ko insengero zujuje ibisabwa zakwemererwa kongera gufungura, cyane ko hari ibihe by’ingenzi by’iminsi mikuru y’amadini birimo igisibo cy’Abayisilamu n’umunsi mukuru wa Pasika w’Abakirisitu.

Yagize ati “Dore nyakubahwa hari n’iminsi mikuru, Abasilamu turi mu gisibo baturebere iminsi isigaye tuyisengere mu misigiti, hanyuma no ku bandi bayoboke na bo bafite iminsi mikuru irimo Pasika.’’

Mu nama ngarukamwaka y’Abayisilamu iherutse kuba, Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko mu misigiti 329 yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, 178 yamaze kubikosora ikaba itegereje uburenganzira bwo kongera gusengerwamo.

Ubu busabe bushobora gufasha abanyamadini kubona uburyo bwo gukomeza ibikorwa byabo byo gusenga no kwizihiza iminsi mikuru, mu gihe hubahirizwa amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’insengero n’imisigiti mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Uruhare rw’amadini mu bumwe bw’Abanyarwanda: Sheikh Mussa Sindayigaya yagize icyo asaba Leta

Amateka, Ubukoloni n’ubushotoranyi: Icyo Kagame avuga ku Bubiligi n’Uburasirazuba bwa Congo

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

APR FC irakina na Gasogi United mu mukino ubanziriza iy’umunsi wa 21, Icyo imibare yerekana

APR FC yanyomoje amakuru y'ubukene, Igira icyo isaba abafana bayo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 08:44:32 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uruhare-rwamadini-mu-bumwe-bwAbanyarwanda-Sheikh-Mussa-Sindayigaya-yagize-icyo-asaba-Leta.php