Amateka, Ubukoloni n’ubushotoranyi: Icyo Kagame avuga ku Bubiligi n’Uburasirazuba bwa Congo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kugaruka ku mateka y’ubukoloni bw’u Bubiligi n’uruhare bwagize mu bibazo byagize ingaruka mbi ku gihugu, harimo no gutuma u Rwanda rusenyuka mu myaka irenga 30. Ibi yabitangaje mu ijambo rye, aho yagaragaje ko n’ubu u Bubiligi bukomeje gukoma mu nkokora iterambere ry’u Rwanda, ndetse no gukomeza kurugiraho ingaruka mbi.
Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwarakolonijwe n’“agahugu gato” nk’u Bubiligi ari kimwe mu byago byageze ku gihugu, kuko byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanganiriza.”
Perezida Kagame yanashimangiye ko u Bubiligi bwagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, ndetse n’ubu bugikomeza gukurikiranira hafi u Rwanda mu buryo butari bwiza.
Yagize ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica…twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu.”
Perezida Kagame yavuze ko bigoye kumva uburyo u Bubiligi, bwagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda, bugikomeje kuryinjiramo no kurutoteza.
Yagize ati “Niba abo ngabo n’uyu munsi bakidukurikirana, batubuza amahwemo ndetse banakuziza ko uva ha handi udapfuye, ntukire. Ibyo bakabikuziza kuko uvuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire, ibyo ukagomba kubyishyura. Bagashaka kukwereka ko bagomba kugusubiza aho ngaho.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agaragaza ko atari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo ko ari ibibazo bifite imizi mu mateka u Rwanda rwanyuzemo.
Yagize ati “Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo. Iyi ntambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka maze kuvuga.”
Perezida Kagame yasobanuye ko hari Abanyarwanda benshi bisanze mu bice bitandukanye by’ibihugu by’abaturanyi atari uko u Rwanda rwabajyanyeyo, ahubwo ari uko imipaka yashyizweho mu buryo butaziguye ku bw’inyungu z’abakoloni.
Yagize ati “Abantu bitwa Abanyarwanda, bamwe bagiye bisanga hakurya y’imipaka tuzi ubu y’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo. Ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Kisoro muri Uganda, ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Masisi, muri za Rutshuru na hehe.”
Yongeyeho ko niba ibihugu bibamo abo Banyarwanda bishaka ko bisubira mu Rwanda, byabikora mu buryo bukwiye, ariko ko guhezwa n’akarengane nta kindi bivamo usibye gukurura amakimbirane.
Yagize ati “Kugira ngo rero, aho bisanze, abo muri ibyo bihugu babe babwira abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri, mu Rwanda, niba ushaka kubikora, birukanane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ushaka amahoro, ugomba guha abantu uburenganzira bwabo, iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira.”
Yashoje avuga ko u Rwanda rudashobora kurebera mu gihe rugushijwe mu makimbirane atari yo, ko ahubwo rugomba kwirwanaho no guhagarara ku burenganzira bwarwo.
Yagize ati “Iyo uje kubikururamo u Rwanda, twagira dute? Turahangana nawe.”
Iri jambo rya Perezida Kagame rije rikomeza gutanga ubutumwa bwihuse ku mubano u Rwanda rufitanye n’u Bubiligi n’ingaruka z’aya mateka mu gihe cy’ubu. Ni ijambo rikomeye kandi rigaragariza amahanga ko u Rwanda rudashaka kuba mu mwanya wo gukomeza gutotezwa n’amateka mabi yaruranze, ahubwo ko rufite uburenganzira bwo kwirwanaho no gutera imbere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show