English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yanyomoje amakuru y'ubukene, Igira icyo isaba abafana bayo

Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC, yasabye abafana bayo kudaha agaciro ibihuha bimaze iminsi biyivugwaho, aho bivugwa ko abakinnyi n’abakozi bayo badahembwa. Mu itangazo yasohoye ku wa Kane, tariki 13 Werurwe 2025, iyi kipe yahakanye ayo makuru, yemeza ko yubahiriza amasezerano afitanye n’abakinnyi ndetse n’abakozi bayo.

Mu butumwa bwayo, APR FC yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibiri gukwirakwizwa mu itangazamakuru bivugwa ko itarahemba abakinnyi n’abakozi bayo. APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano ayari yo yose kandi ihembera ku gihe.”

Iyi kipe yasabye abafana bayo kudacibwa intege n’ibi bivugwa, kuko ababiha umwanya baba bagamije inyungu zabo bwite zitajyanye n’iterambere ry’ikipe.

Ibi byose bibaye mu gihe APR FC ikomeje kwitwara neza mu marushanwa, aho iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda ndetse ikaba igikomeje guhatanira Igikombe cy’Amahoro. Kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Werurwe 2025, iyi kipe izakina na Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium, guhera saa moya z’ijoro.

Byitezwe ko uyu mukino uzaba umwe mu ifatwa nk’iry’ingenzi kuri APR FC, kuko izaba ishaka gukomeza guhatana ku gikombe cya shampiyona.



Izindi nkuru wasoma

Icyuho cy’uburinganire mu buyobozi bw’Itangazamakuru kiracyahari – Raporo

ITANGAZO RYA BUCURIRITSE Beatrice RISABA GUHINDURA AMAZINA

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

APR FC irakina na Gasogi United mu mukino ubanziriza iy’umunsi wa 21, Icyo imibare yerekana

APR FC yanyomoje amakuru y'ubukene, Igira icyo isaba abafana bayo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 09:40:02 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yanyomoje-amakuru-yubukene-Igira-icyo-isaba-abafana-bayo.php