English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, ari kumwe n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Simon Kabera, batangaje ko ibikorwa byihariye bigamije iterambere ry’abaturage bizatangira ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025. Ibi bikorwa bizamara amezi atatu, bigakorerwa mu Gihugu hose hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, aba bayobozi bavuze ko ibi bikorwa birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi, no kubakira imiryango itishoboye. Lt Col. Simon Kabera yagaragaje ko mu mwaka ushize ibi bikorwa byageze kuri byinshi, harimo kubaka inzu 31 z’abatishoboye, ibiraro 13, ibigo mbonezamikurire 13, ndetse no kugeza amashanyarazi ku nzu zisaga 320.

Lt Col. Kabera yavuze ko muri uyu mwaka hazibandwa ku turere turimo Nyagatare, Rulindo, Nyamasheke na Nyaruguru, aho hazakorwa ibikorwa binyuranye bijyanye n’ibikenewe kurusha ibindi.

Yagize ati: "Ibyifuzo biba ari byinshi ariko kugira ngo ubashe kubikemura bijyana n’amikoro uko agenda aboneka. Habaho guhitamo bijyanye n’aho byihutirwa gukemura ikibazo vuba vuba."

Yongeyeho ko ibikorwa by’ubuvuzi byitezwe gufasha abantu benshi cyane cyane mu bice by’icyaro, aho abarwaye indwara z’amaso, iz’abana n’iz’ababyeyi bazavurwa ku buntu.

ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko iyi gahunda izahuzwa no kwizihiza imyaka 25 y’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage. Yavuze ko kuva kera Polisi n’Ingabo byagiraga ibikorwa byabyo ukwabyo, ariko guhera umwaka ushize hafashwe umwanzuro wo kubihuza kugira ngo bigire ingaruka nziza kandi zihamye.

Yagize ati: "Umutekano si ukuburira imbunda ahantu runaka gusa, uhera no ku mibereho myiza y’abaturage. Iyo umuturage afite ubuzima bwiza, aho kuba, aho kwiga n’uburyo bwo kwiteza imbere, n’iterambere ry’Igihugu riba ritekanye.”

Mu rwego rwo gukomeza imibanire myiza n’abaturage, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha abantu gusobanukirwa ko inzego z’umutekano atari abarinzi gusa, ahubwo ari abafatanyabikorwa babo.

Yagize ati: "Imwe mu nshingano Polisi yahawe ni ugukorana n’abaturage bagashira ubwoba, umuturage ntarebe umupolisi cyangwa umusirikare nk’ushinzwe kumuhana ahubwo nk’umufatanyabikorwa mu iterambere rye."

Ibikorwa byo gufasha abaturage bizatangira ku mugaragaro ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, bikazamara amezi atatu bikorerwa mu gihugu hose, hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano.



Izindi nkuru wasoma

Nta migambi dufite yo kugera i Kinshasa – Umugaba w’Ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

APR FC irakina na Gasogi United mu mukino ubanziriza iy’umunsi wa 21, Icyo imibare yerekana

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

APR FC yanyomoje amakuru y'ubukene, Igira icyo isaba abafana bayo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-14 12:54:25 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-na-Polisi-mu-murongo-witerambere-Icyo-ibikorwa-bizamara-amezi-3-bizafasha-abaturage.php