APR FC irakina na Gasogi United mu mukino ubanziriza iy’umunsi wa 21, Icyo imibare yerekana
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2025, ikipe ya Gasogi United irambikana na APR FC mu mukino ukomeye ku mpande zombi.
Ni umukino ukomeye cyane wakaniwe n’impande zombi aho buri umwe ukurikije ibimenyetso yerekanye muri iyi minsi ishize, irashaka kubona amanota 3.
Duhereye ku ikipe ya Gasogi United, ku munsi wo ku wa gatatu tariki 12 Werurwe 2025, Gasogi United yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, perezida wayo Kakooza Nkuriza Charles atangaza byinshi ndetse agaragaza akababaro yatewe n’abasifuzi muri iyi minsi ishize.
Muri iki kuganiro n’itangazamakuru Kakooza Nkuriza Charles, yavuze ko uyu mukino arakinamo na APR FC ari umukino wo kwihimura kuko mu mikino 2 iheruka ntabwo yemera ko APR FC yarushije ikipe ye ahubwo isunikwa n’abasifuzi.
Ikipe ya APR FC nayo yakoze imyitozo ya nyuma ku munsi wejo hashize tariki 13 werurwe 2025 ndetse abakinnyi bariteguye banifuza gutsinda Gasogi United.
Imibare yahuje aya makipe yombi mu mikino 5 iheruka muri shampiyona
Ku rupapuro ikipe ya APR FC niyo irimo guhabwa amahirwe cyane imbere ya Gasogi United ariko mu kibuga usanga bitandukanye nuko benshi baba babibona.
Ibi twarabibonye mu mikino iheruka aho ikipe ya APR FC ititwaye neza cyane imbere ya Gasogi United ndetse hamwe tukabona iyi kipe iyoborwa na KNC yarushije cyane APR FC mu buryo yagombaga gutahana intsinzi.
Imikino 5 iheruka guhuza aya makipe yombi muri Shampiyona, ikipe ya APR FC niyo yabashije kubonamo intsinzi imwe, iyindi mikino yose baranganyije ubona ko Gasogi United ikanira cyane APR FC.
Tariki 2 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC ntabwo yabashije gutsinda Gasogi United kuko iki gihe ikipe zanganyije 0-0. Ibi ni nako byabaye tariki 15 Mata 2023 ndetse byongera kuba tariki 5 ukuboza 2023.
Tariki 28 mata 2024 ikipe ya APR FC yarongeye inganya na Gasogi United ariko ntibyarangira 0-0 kuko iki gihe ikipe zombi zanganyije igitego 1-1. Mu mukino ubanza wa sezo 2024/2025, nibwo ikipe ya APR FC yabashije gutsinda Gasogi United igitego 1-0 nabwo bigoranye kuko Gasogi United yari yagerageje gukina neza.
Abakunzi b’umupira w’amaguru barabyibuka ibyabaye mu cyumweru gishize ubwo ikipe ya Gasogi United yasezererwaga mu gikombe cy’Amahoro nabwo yakinnye na APR FC ku gitego 1-0. Iyi mikino 2 yahuje aya makipe yombi ntabwo ikipe ya Gasogi United yigeze inyurwa kuko bemeza ko bibwe cyane ari nacyo gikomeza uyu mukino.
Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iba ihabwa amahirwe yo gutahana intsinzi ariko ibi bishobora gutandukana nuko biraba bimeze mu kibuga kuko Gasogi United yakaniye cyane. Twagirumukiza Aboudul Karim niwe uraza gusifura uyu mukino.
Ikipe ya Gasogi United igiye kwakira uyu mukino iri ku mwanya wa 9 n’amanota 25 naho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show