English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urugendo rwo kuva i Huye rwababanye rurerure! Ibyaranze imikino y’ibirarane by’umunsi wa 15.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 11 na 12 Mutarama 2025, habaye imikino ibiri y’ibirarane by’umunsi wa 15, harimo uwahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS ndetse n’uwahuje ikipe ya Amagaju FC na APR FC.

Ni imikino yatumye mu karere ka Huye hashyuha cyane bitewe ni uko ni hamwe mu hantu hagaragaye abantu benshi kuko iyi mikino yose niho yabereye bivuze ko abafana bari benshi, abanyamakuru ndetse n’izindi ngeri zitandukanye zarebye iyi mikino.

Umukino w’ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, ni umukino wari mwiza twabonye abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS bigaragaza cyane ndetse urangira Mukura VS itsinze ibitego 2-1.

Abakunzi ba Rayon Sports bagaragaje kwitabira cyane uyu mukino kugeza aho amatike yabuze gato ngo ashire ndetse no muri sitade wabonaga harimo abafana benshi bijyanye na Bus zirenga 40 zavuye mu mujyi wa Kigali wabonaga ikipe yiteguye neza nubwo yatashye amaramasa.

Uyu mukino kandi warebwe n’uwari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports mu myaka 4 ishize Uwayezu Jean Fidel, yari yicaranye na Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports Paul Muvunyi ubona ko baganira bishimye cyane.

Uwayezu Jean Fidel yaherukaga kureba umukino wa Rayon Sports ubwo yakinaga n’ikipe ya Marine FC ku mukino ufungura shampiyona izi kipe zinganya 0-0. Nyuma yaho yahise agira uburwayi none yongeye kugaruka ku mukino usoza igice cya mbere cy’imikino ibanza ya shampiyona.

Ku rundi ruhande tariki 12 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yahise ikina n’ikipe ya Amagaju FC, umukino urangira APR FC itsinzwe igitego 1-0.

Ni umukino waranzwe no kurebwa n’abafana batari benshi cyane bijyanye ni uko abakunzi ba APR FC batitabiriye kugura amatike ku rwego ruri hejuru. Muri sitade ya Huye harimo abafana ariko igice kimwe cy’ahasanzwe ntabafana benshi barimo kuko ni naho haguzwe matike macye.

Ikipe ya APR FC yari yagerageje gushakira abafana bayo ama-Busi ariko n’ubundi nibura nk’ikipe ya kabiri ifite abafana benshi ntabwo byari bibi cyane ko ikipe yari yanakiniye mu ntara.

Abafana ba APR FC nubwo batari benshi cyane ariko umujyi wa Huye batumye ishyuha cyane bijyanye ni uko hari baraye muri aka karere ndetse binahurirana no kuba ikipe ya Rayon Sports yari yaraye itsinzwe na Mukura VS.

Abarimo Rujugiro n’abandi bafana bifatiye ku gahanga Rayon Sports ariko nabo bakimara gutsindwa byari amarira menshi ndetse bamwe banifuza ko umutoza Darco Novic yakirukanwa kubera uko babona akinisha ikipe yabo.

Byari amarira menshi ku bakunzi ba Rayon Sports na APR FC bamwe ntibatinya kuvuga ko urugendo rwo kuva i Huye baza Kigali rwababanye rurerure cyane ko izi kipe zose nta n’imwe yabonye inota na rimwe imbere y’aya makipe akinira i Huye. 

Wari umukino wa mbere Rayon Sports yari itsinzwe muri shampiyona, kuko yari imaze gutsinda 11 yatankaje itatu gusa, nubwo yatsinzwe ikaba iyisoje ariyo ya mbere n’amanota 36. Ku rundi ruhande Mukura VS yasoreje imikino ibanza ku mwanya wa karindwi n’amanota 21.

Ikipe ya APR FC nay o nyuma yo gutsindwa yagumanye amanota 31 naho ikipe ya Amagaju FC igira amanota 21.



Izindi nkuru wasoma

Ikipe y’Igihugu Amavubi ntago izitabira imikino ya CHAN 2024, menya uko amatsinda ahagaze.

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye

Sitade ya Huye igiye gutwara asaga Milliyari 1 n’igice kugira ngo ivugururwe.

Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye igiye gufungwa mu gihe cy’amezi 6.

Urugendo rwo kuva i Huye rwababanye rurerure! Ibyaranze imikino y’ibirarane by’umunsi wa 15.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-13 09:25:33 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urugendo-rwo-kuva-i-Huye-rwababanye-rurerure-Ibyaranze-imikino-yibirarane-byumunsi-wa-15.php