English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yahuye n’Intumwa z’Abayobozi b’Amadini bo muri Congo mu biganiro ku Mahoro.

Ku wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo abayobozi bo mu madini ya Kiliziya Gatolika (CENCO) n’ayo mu Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC).

Ibiganiro byabo byibanze ku gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere kose.

Iri tsinda ryari rimaze iminsi i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ryahuye na Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23, rigamije gusuzuma inzira y’ibiganiro nk’uburyo bwafasha mu kugarura amahoro. Mu byo bagaragarije impande zose harimo gusaba ihagarikwa ry’imirwano, gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, no gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Musenyeri Donatien Nshole, umwe mu bari bagize iri tsinda, yatangaje ko iyi gahunda yari izwi kandi ishyigikiwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi. Yavuze ko mbere yo guhura na Perezida Kagame, bari bahuye na Perezida Tshisekedi, ndetse nyuma y’ibiganiro by’i Kigali, bazakomereza mu Bubiligi aho bazahura n’abandi banyapolitiki barimo Martin Fayulu, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo.

Iki gikorwa kije mu gihe akarere k’ibiyaga bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, aho umutwe wa M23 uherutse kugenzura uduce tumwe twa Kivu y’Amajyaruguru. Abayobozi bo mu karere no mu bihugu bituranye na Congo bakomeje gushishikariza impande zose gukoresha inzira y’ibiganiro mu gukemura ikibazo cy’umutekano n’impunzi kimaze imyaka myinshi.

Umuryango mpuzamahanga nawo ukomeje gusaba ihagarikwa ry’imirwano n’ibiganiro birambye byahesha amahoro abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo n’akarere muri rusange.

Uyu mubonano wa Perezida Kagame n’aba bayobozi b’amadini ukomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bawufata nk’icyizere cy’uko umuti w’ibibazo by’umutekano ushobora kuboneka binyuze mu biganiro.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana Béatha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-14 09:12:27 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yahuye-nIntumwa-zAbayobozi-bAmadini-bo-muri-Congo-mu-biganiro-ku-Mahoro.php