English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana Béatha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

Umuhanzikazi Musengamana Béatha, wamenyekanye cyane mu ndirimbo Azabatsinda Kagame yamamaza Paul Kagame mu matora ya 2024, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, aho Musengamana asanzwe atuye. Yavuze ko yishimiye gusezerana n’umugabo we nyuma y’imyaka 12 babana mu buryo bunyuranye n’amategeko. Niyonshuti Valens na we yashimangiye ko iki cyemezo bagitekerejeho igihe kirekire, bagasanga ari ingenzi kugira ngo urukundo rwabo rube rufite ishingiro ryemewe n’amategeko.

Musengamana na Valens batangaje ko ibirori by’ubukwe bwabo bateganya kubikora mu mpeshyi ya 2025, mu gihe bagitegura neza ibikenewe byose.

Musengamana Béatha yamenyekanye cyane mu ndirimbo Azabatsinda Kagame, aho yafatanije n’itsinda Indashyikirwa mu Mihigo. Iyo ndirimbo yahinduye ubuzima bwe, kuko yahise ahabwa inzu yo guturamo mu Murenge wa Nyamiyaga, aho akomeje ibikorwa bye bya muzika.

Nyuma yo kugira uruhare mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Musengimana Beatha yaje no kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango b’uyu muryango bamwubakira inzu, bamushimira umusanzu we mu kwamamaza umukandida wabo, waje gutsindira kuyobora u Rwanda n’amajwi 99,15%.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ni intambwe ikomeye kuri uyu muhanzikazi, akaba yahise ashimirwa na benshi, barimo inshuti, imiryango n’abafana be.



Izindi nkuru wasoma

Ibyaranze ubukwe bwa Musengamana Béatha wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame.

Nta muntu n’umwe nzatakambira ngo ampe uruhushya rwo kubaho - Perezida Kagame.

M23 irwanira ukuri, kuki utayigirira impuhwe? - Perezida Kagame.

Umuhanzikazi Spice Diana yanyomoje amakuru yavugaga ko yakoranye ubukwe n’Umugande.

Umuhanzi Da Rest uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, agiye gukora ubukwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-20 17:56:45 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyaranze-ubukwe-bwa-Musengamana-Batha-wamenyekanye-mu-ndirimbo-Azabatsinda-Kagame.php