English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Peace Cup: Hamenyekanye abasifuzi bazasifura imikino ya Rayon Sports na APR FC.

Ikipe zirimo Rayon Sports na APR FC, zamenye abasifuzi bazasifura imikino yazo y’igikombe cy’Amahoro izaba muri iki cyumweru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, ikipe zirimo Rayon Sports na APR FC ndetse n’izindi kipe zageze muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro, ziratangira gukina imikino yo kwishyura. Ni imikino izaba itoroshye aho amakipe amwe azaba ashaka gukuramo ikinyuranyo cy’ibitego yatsinzwe mu mikino ibanza.

Ikipe ya APR FC yifuza kurangiriza akazi kayo mu mujyi wa Kigali dore ko umukino ubanza yanganyije na Musanze FC 0-0. Ikipe ya APR FC yamaze kumenya umusifuzi uzayisifurira ubwo izaba ikina na Musanze FC kuri uyu wa gatatu tariki 19 Gashyantare 2025.

Umusifuzi uzasifura uyu mukino yitwa Nizeyimana Is’haq. Nubwo ikipe ya APR FC yamaze kumenya umusifuzi uzayisifurira ariko na Rayon Sports uzayisifurira yamenyekanye. Uwitwa Kayitare David niwe uzaba aca impaka ubwo Rayon Sports izaba ikina na Rutsiro FC.

Umukino ubanza wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports warangiye Rayon Sports ari yo ibonye intsinzi y’ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri sitade umuganda mu karere ka Rubavu. Undi mukino biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025.

Iyi mikino yose ihanzwe amaso n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, izabera kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Indi mikino

Bugesera FC izakina na Amagaju FC

Mukura VS izakina n’Intare FC

Gasogi United izakina na AS Muhanga

Police FC izakina na Nyanza FC

Vision FC izakina na AS Kigali

Gorilla FC izakina na City Boys



Izindi nkuru wasoma

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka.

Rayon Sports iri mu mage: Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove.

Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo guhemukira Rutsiro FC.

Peace Cup: Hamenyekanye abasifuzi bazasifura imikino ya Rayon Sports na APR FC.

Byiringiro Lague yemereye abakunzi ba Rayon Sports ikintu gikomeye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-17 20:02:32 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Peace-Cup-Hamenyekanye-abasifuzi-bazasifura-imikino-ya-Rayon-Sports-na-APR-FC.php